AmakuruImyidagaduro

Wema Sepetu yirukanwe mu nzu yabagamo, bikora ku mutima abaturanyi be

Wema Sepetu, Umunya-Tanzania wamaze igihe kirekire mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz yirukanwe mu nzu yabagamo iherereye ahitwa Salasala i Dar Es Salaam azira kubura ikode.

Amakuru avuga ko Wema wabaye Nyampinga wa Tanzania muri 2006 yapakiye ibintu bye mu ijoro ryakeye mu rwego rwo kwirinda amenyo y’abasetsi.

Nyuma ngo uyu mugore yahise anyonyomba yerekeza mu rugo rwa nyina umubyara ruherereye ahitwa Sinza.

Ngo igenda rya Wema Sepetu ryakoze ku mutima abari baturanye na we ngo kuko bari babangamiwe cyane no kuba uyu mugore azana abatinganyi iwe, byagera nijoro akababuza umutekano binyuze mu gucuranga imiziki ibasakuriza.

Wema Sepetu yirukanwe mu nzu yabagamo  nyuma y’ibyumweru bike aciwe burundu mu bikorwa bya Cinema ya Tanzania azira videwo y’urukozasoni yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n’umukunzi we.

Ihagarikwa rya Sepetu muri Cinema ya Tanzania ryakurikiwe n’akayabo ka miliyoni 10 z’amashiringi ya Tanzania yaciwe n’urukiko mpanabyaha rwa Kisutu kubera ririya bara yakoze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger