AmakuruImyidagaduroUrukundo

Wema Sepetu yerekanye umukunzi we mushya basomana byimbitse. +VIDEO

Umukinnyi wa filime ukunzwe n’abatari bake muri Tanzania Wema Sepetu  benshi basigaye bita ‘Tanzanian Sweet Heart’ yerekanye umukunzi we basigaye bakundana avuga ko ari we mugabo we wahazaza.

Mu mashusho yagiye hanze ashyizweho na nyir’ubwite agaragaza aba bombi bari mu munyenga w’urukundo basomana cyane, ku munsi w’ejo na bwo Wema Sepetu yaratunguranye ashyira ifoto ku rubuga rwa Instagram aryamanye n’umusore arangije avuga ko ari  umugabo we.

Wema Sepetu akurikirwa n’abarenga miliyoni enye,  abamukurikira nta kintu bigeze bavuga kuri aya mashusho kuko yari yabifunze, ni ukuvuga ko warebaga ayo mashusho ariko utemerewe kugira icyo uyavugaho (Comment). Gusa kuri ayo mashusho yanditse ho amagambo yuzuye urukundo.

Ati :”Bavuga ko urukundo ari impumyi nanjye ubu simbona… Ndagukunda cyane mukunzi ni cyo cy’ingenzi, duhanganye n’isi ikiba kibe! Nararambiwe, ibyavuzwe bingana iki? Ibyiza ni uko nagumana na we! Aranshimisha…. ibyo ari byo byose.”

Dusubiye inyuma gato twabibutsa ko Wema Sepetu wigeze kuba Miss Tanzania mu 2006  yavuzweho gukundana n’ibyamamare nka Diamond Platnumz baza gutandukana, nyuma aza gukundana n’umunyamideli wo muri Namibia witwa Luis Munana na we baratandukana akurikizaho umunyarwenya Idriss Sultan na we birangira baratandukanye.

 

Reba hano Wema Sepetu ahuza urugwiro n’umukunzi we mushya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger