AmakuruImyidagaduro

Wema Sepetu yavuze abantu babiri abona ari ingenzi cyane mu buzima bwe

Umukinnyi wa filimi, umunyamideli ndetse akaba n’umushabitsi mu bikorwa bitandukanye Wema Sepetu wo muri Tanzania, yavuze ko kuri ubu abantu b’ingenzi kuri we ari babiri, Aunt Ezekiel uherutse no kumuha umwana, ndetse n’umuhanzi Hamdani Zakwani ’Danzak’ bikekwa ko bakundana.

 Global Publishers dukesa iyi nkuru yavuze ko  Wema avuga ko kugira inshuti mu buzima ari byiza, ariko kuri we abo babiri ari bo b’ingenzi kuri we.

Yagize atiabo nibo byishimo byanjye, nibo batuma numva ntekanye kuri ubu, ndashima Imana kuba yarampaye abo bantu.”

Wema ntiyigeze avuga ku mubano we na Danzak, gusa uyu muhanzi uherutse gutangaza ko akunda Wema ndetse yiteguye no kuba yamurongora.

Aunt Ezekiel, umwe mu bantu b’ingenzi mu buzima bwa Wema
Danzak bivugwa ko akundana na Wema Sepetu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger