AmakuruImyidagaduro

Wema Sepetu yasubije Zari wamukumiriye kwinjira murugo iwe

Nyuma y’ubutumwa Zari yanditse ku rubuga rwa Instagram avuga ko abantu bavuzwe barimo Wema Sepetu ,Diamond azajyana na bo bagiye kwizihiza isabukuru y’umwana wabo atabashaka ngo batazamwanduriza urugo, Wema Sepetu nawe yanditse asubiza ubu butumwa avuga ko atakigera ahakandagira.

Uyu munsi taliki ya 06 Kamena 2018 nibwo umwe mu bana ba Diamond Platinmuz, witwa Princes Tiffah yizihije isabukuru ye y’imyaka 3 , abantu batandukanye bafite aho bahurira na Diamond cyangwa Zari  bagiye bavuga byinshi kuri iyi sabukuru barimo na Wema Sepetu uvugwaho kuba intandaro yo gutandukana kwa Zari na Diamond kuko Zari avuga ko Diamond yamucaga inyuma.

Weme Sepetu wahoze ari umukunzi wa Diamond Platinumz mbere y’uko akundana na Zari , yanditse yifuriza isabukuru nziza uyu mwana wa Diamond anasubiza ko adateze kujya muri iyi sabukuru.

Ubutumwa Wema Sepetu yanditse ku rubuga rwa Instagram mu rurimi rw’icyongereza n’igiswayile , tugenekereje mu kinyarwanda bwagiraga buti:  “Imana ihe umugisha ikindi gikorwa gikurikira … Umukobwa ameze nka Se , muri Kamena taliki 6 nibwo uyu mu Sitari yavutse , ntimutekereze ko iki kirori nakijyamo , nukuri sinajyayo, nifuriza isabukuru nziza uyu mukamarayika muto ko ibintu ari byiza.”

Ibi bije bikuraho urujijo rw’abantu bibazaga uko bizagenda uyu mukobwa wigeze kugacishaho na Diamond Platnmz naramuka yinjiye murugo kwa Zari utamushaka nagato. Gusa kugeza ubu ntayandi makuru arajya hanze yerekana uko Zari yakiriye ubu butumwa Wema Sepetu yanditse.

Diamond Platnumz byavuzwe ko azaba ari muri Afurika y’epfo mu kwizihiza iyi Sabukuru y’umwana we ari kumwe na Zari , akubutse muri Madagascar aho yari ari gukorera ibitaramo.

Indi nkuru wasoma :zari-yakuriye-inzira-kumurima-wema-sepetu-nabandi-bashaka-kuza-mu-isabukuru-yumwana-we/

Diamond na Wema Sepetu bigeze gukundana kera mbera ya Zari
Ubutumwa Wema Sepetu yanditse yifurza Tiffah isabukuru nziza
Tiffah Dangote wujuje imyaka itatu avutse

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger