AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Wema Sepetu yasabye imbabazi anata amarira kubera Video zigayitse yagaragaje

Wema Sepetu umwe mu bakomeye muri Sinema za Kibongo, yeruye ku mugaragaro asaba imbabazi kubwa Video (amashusho) ateye isoni amaze iminsi apostinga akavugwaho nabi na benshi bakurikiranira hafi ibikorwa bye.

 

Wema Sepetu ubwo yavugaga amagambo yo gusaba imbabazi yafashwe n’ikiniga avuga arira bigaragara ko nawe ubwe yitekerejeho agasanga byaratumye ata ikuzo nk’uko nawe yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

 

Yavuze ko kubera amashusho aherutse gushyira ku rubuga rwe rwa Instagram asomana n’umukunzi we baryamanye mu gitanda bikagaragara ko bitashimishije abayabonye, Wema yavuze ko byamuhaye isomo mu buzima kuburyo nawe yafashe ingamba zo kwiminjira mo agafu.

 

Yavuze ko yahisemo kureka burundu imyitwarire mibi yo kumbuga nkoranyambaga ituma ata agaciro imbere y’Abantu,kandi ko yamaze kumenya uwo ariwe kuburyo atagiteze gusubira nagato kongera gukora ibikorwa bimugaragaza nk’umwana, by’umwihariko yeruye ko asabye imbabazi Abanyatanzania bose n’abandi bantu batandukanye babonye amashusho yashize ku mbuga nkorabyambaga.

 

Yagize Ati:“Nsabye imbabazi Leta ya Tanzania, abantu bose bafite aho bahuriye na sinema, abavandimwe banjye, abavandimwe n’inshuti ndetse n’abandi bankunda bananshigikiye mu bikorwa byanjye (Abafana), mama wanjye wababajwe n’ibyo nakoze ndetse n’abarumuna banjye bamfata nk’icyitegererezo cyangwa umuntu bagakwiye gufatiraho urugero mu muryango”.

 

Yongeye ko yamaze kumenya ko yababaje benshi ndetse akanabakoza isoni avuga ko adahagaze imbere yabo kugira ngo yongere gusobanura icyamuteye kubikora uretse kuba yabasaba imbabazi gusa z’ibyo yakoze byose.

 

Yagize ati“ Namenyeko nateye umutima mubi benshi ndetse nanabakojeje isoni. Sindihano kugira nsobanure icyanteye gukora biriya icyingenzi ni uguhinduka. Sinifuza ko hari uwangirira impuhwe ikigambiriwe ni uguhinyuza icyo nakoze kibi kirenze n’urukoza soni.

 

Wema Sepetu yavuze ko abikuye ku mutima yifuza ko yahabwa imbabazi kubwa Video yasakaje ku mbuga nkoranyambaga zikababaza abantu ndetse zikanatera agahinda benshi mu bakunzi be, ari nayo mpamvu yongeyeho avuga Ati:” Nsabye imbabazi nkoresheje umunwa wanjye kandi nzibukiye burundu ibikorwa by’ubwana, ubugoryi n’ubusazi nagize nigaragaza uko ntagakwiye kuba ngaragara:.

 

Mu minsi yashize nibwo Wema Sepetu yashyize Video kuri Instagram ye ari kumwe n’umusore mu buriri ndetse bari no gusomana, ibintu bitavuzweho rumwe n’abantu, icyo gihe yanditseho amagambo anagaragaza ko ariwe mugabo we w’Ejo hazaza.

 

Benshi nti byabanejeje dore ko batangiye kuvuga ko Wema yisuzuguje ndetse akanagaragaza umukunzi we nabi, n’ubwo uyu mukobwa yihagazeho agatangaza amagambo abarwanya avuga ko nta muntu n’umwe ugomba kumwivangira mu buzima, ibye agomba kubyimenyera kuko ariwe uzi uko agomba gukunda n’uko agomba kugaragaza umukunzi we.

 

Kuri uyu munsi Wema yavuguruje ibyo yakoze yemera ko ari amakosa kandi adateze kongera kugaragaza imyitwarire nk’iyi habe na rimwe ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe.

Reba Video Wema Sepetu asaba imbabazi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger