Imyidagaduro

Wema Sepetu yagize icyo avuga kubyo abantu bibaza hagati ye na Diamond Platnumz

Amakuru atandukanye akomeje kugenda acicikana mu bitangazamakuru bitandukanye, avuga kumubano wongeye gututumba hagati y’umuhanzi Diamond Platnumz na Wema Sepetu Bigeze kubaho inshuti nyuma bagatandukana.

Umwaduko w’ay’amakuru wabayeho nyuma y’uko Zari uzwi nk’inshuti y’imena ya Diamond agaragaje ku mugaragaro ko atandukanye na Diamond Platnumz nk’umugore n’umugabo kubera ingeso ze zidahinduka zo gukunda abagore no kumuca inyuma cyane kuya 14 Gashyantare 2018, ndetse agahita afata n’umwanzuro wo kumujya kure kugira ngo abone uko aha abana be uburere bwo kuzubaha abafasha babo.

Mu gihe gito Zari agiye, Diamond Platnumz yahise ahabwa ibyangombwa bimwemerera gushinga Televiziyo Wasafi muri Zanzibar ndetse aba ari nayo ntangiriro yo kongera guhura na Wema Sepetu bakundanyeho kuko yahise amuha akazi ko kuzajya akora muri bimwe mu biganiro bizajya bica kuri iyi Televiziyo.

Kongera kugaragara kwa Wema Sepetu na Diamond, byatumye abantu benshi babyibazaho muburyo butandukanye kuko hari abemezaga ko baba bongeye kubura ubushuti bagiranye nyuma yo kugenda kwa Zari.

Wema Sepetu yahakanye iby’umubano wihariye ukomeje kugenda uvugwa hagati ye na Diamond kuko kugeza ubu ikibahuza ari akazi, Diamond ari Boss we na we akaba umukozi nk’abandi bose, ibirenzeho n’ibyo abantu bitekerereza.

Ikinyamakuru Ghafla cyakomeje kivuga ko Wema yatangaje ibi nyuma y’uko ahawe akazi na Diamond ko gukora mu bitangazamakuru bya Wasafi ndetse benshi bagahamya ko aba bombi baba basigaye baryamana nyuma y’aho uyu muhanzi atandukaniye na Zari.

Gusa Wema yabinyomoje ashimangira ko kuri ubu we na Diamond ari inshuti nziza ngo kuva batandukana bahisemo kubika amabanga yabo hagati yabo akaba aribo bonyine bimenyera ikiri hagati yabo.

Wema Sepetu yabaye Nyampinga wa Tanzania mu mwaka wa 2006. Ubwo yaganiraga n’ Itangazamakuru ku bibazo bitandukanye byamuvugwaho ko agiye kujya akora kuri televiziyo ya Diamond niba ntacyo bimutwaye yavuze ko ntakibazo kirimo kandi ari akazi buri umwe yakwishimira.

Uyu mukobwa niwe watumye Zari afata umwanzuro wo gusiga Diamond
Diamond yamuhaye akazi ko gukora kuri Wasafi TV

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger