AmakuruImyidagaduro

Weasel,Charly na Nina na Sintex bagiye guhurira mu gitaramo kimwe

Umuhanzi Weasal wo muri Uganda wamenyekanye mu itsinda rya Good Lyfe yahoze aririmbanamo na nyakwigendera Mowzey Radio, ategerejwe i Kigali aho azaririmba mu iserukiramuco rya Seka Fest 2019, riteganyijwe mu mpera z’uku kwezi.

Iri Serukiramuco rya Seka Fest ritegurwa na Arthur Nkusi bakunze kwita Rutura, ritegerejwe n’abakunzi baryo batandukanye mu gihe rigiye kuba ari inshuro ya kabiri riteguwe i Kigali.

Seka Fest ya 2019 izatangira tariki 24 isozwe tariki 31 Werurwe 2019 aho izitabirwa n’abanyarwenya bakomeye muri Afurika barimo ikirangirire Basketmouth wo muri Nigeria.

Si urwenya gusa kuko hacamo n’abahanzi batandukanye bakomeza kongerera ibyishimo ababa bitabiriye.

Tariki 30 Werurwe 2019 ni umunsi wahariwe abanyarwenya bo muri Uganda barangajwe imbere na Alex Muhangi umenyerewe mu bitaramo byitwa Comedy Store.

Muri iki gitaramo hazagaragaramo abaririmbyi batandukanye barimo Charly na Nina, Sintex na Weasel wo muri Good Life.

Weasal agiye guhurira ku rubyiniro n’aba bahanzi b’Abanyarwanda ndetse n’abanyarwenya batandukanye, mu gihe ari inshuro ya Kabiri agiye kuba akoreye igitaramo mu Rwanda nyuma y’urupfu rwa Mowzey Radio bahoze baririmbana.

Yaherukaga mu Rwanda mu mwaka ushize ubwo yitabiraga ibitaramo byo kumurika album ya DJ Pius [Iwacu] byabereye i Musanze no mu Mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko Seka Fest izatangirana n’igitaramo kizakorwa n’umunyarwanda Michael Sengazi n’abandi banyarwenya bakizamuka. Mu minsi yose y’imibyizi izakurikiraho, ibitaramo by’urwenya bizabera mu modoka zitwara abagenzi.

Igitaramo cya Michael Senganzi kizabera muri Century Cinema, mu gihe ibindi bizabera mu ihema ry’ahabera Imurikagurisha i Gikondo.

Ku Cyumweru nibwo hazaba igitaramo cya nyuma cyizitabirwa na Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador wo muri Uganda na Basketmouth wo muri Nigeria.

Kwinjira ni ukuva ku mafaranga ibihumbi bitanu kugera kuri 20000 Frw. Ibyo mu modoka byo ni ubuntu.

Weasal agiye kugaruka i Kigali
Charly na Nina
Syntex
Twitter
WhatsApp
FbMessenger