Amakuru ashushyeImyidagaduro

Weasel yerekanye ikizungerezi yasimbuje uwari umukunzi we abantu baratangara

Guhera muri 2016 nibwo byagiye bivugwa ko umubano utifashe neza hagati ya Weasel wo mu itsinda rya Goodlyfe ndetse n’umugore we Samira Tumi, kuri ubu uyu muhanzi yamaze kwerura agaragaza umukobwa bari mu rukundo muriyi minsi n’ubwo muri kamena uyu mwaka yari yavuze ko we na Samira bafashe akaruhuko gato mu rukundo.

Kuricyi cyumweru Weasel nibwo yafashe umwanzuro ntakuka ashyira ifoto ku rubuga rwa instagram, iherekejwe n’amagambo ataka umukobwa bivugwa yaba ariwe yamaze kwishumbusha. Ni  nyuma y’igihe kinini avuze ko we n’uwari umukunzi we banafitanye umwana bafashe akaruhuko mu rukundo gusa bazongera bakerekana ko bakundana uruzira uburyarya.

Mu magambo yerekanye ko urugo rwe na Samira Tumi rwasenyutse burundu ndetse yanamaze kwimika undi mukobwa mu mutima, yagize ati “Ndagukunda mukobwa mwiza.”

Iyi mvugo y’uyu muhanzi yaje ishimangirwa n’abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro muri Uganda , kuko bemeje ko byanga bikunze uyu mukobwa baba bari mu rukundo ndetse rumaze iminsi rugurumana mu mitima yabo bombi, bakurikije bimwe mu biranga abakobwa uyu muhanzi akunda birimo no kuba ari umukobwa w’inzobe, bavuze ko nta kabuza uyu ariwe mukunzi we mushya.

Uyu mukobwa witwa Talia nawe nta kuzuyaza yahise ashimangira iby’urukundo rwe na Weasel avuga amukunda kurusha uko abitekereza , maze ahita agira ati “Ngukunda by’ikirenga mukunzi.”

Ubwo uyu muhanzi aheruka mu itangazamakuru avuga ku mubano we na Samira Tumi yavuze ko ari mama w’umwana we kandi akimukunda .

Yagize ati”Twari dufite utubazo dusanzwe namwe murabizi iby’urugo gusa ntago twatandukanye ahubwo mu minsi ya vuba  turongera twubure umubano wacu,n’ibintu byoroshye maze n’abakozi bo mu biro bagira ikiruhuko natwe rero ni nk’ibyo pe.”

Weasel kandi mu minsi yashize yanavuzweho kutita ku muhungu we yabyaranye na Samira Tumi gusa uyu muhanzi aza kubihakana yivuye inyuma.

Yagize ati”Reka reka sinareka umwana wanjye kuko nemerewe no  kugendana nawe ,ahubwo ngiye kumuzana iwanjye tubane maze mubone ko umwana mukunda kandi mwifuriza ibyiza.”

Aba bombi umubano wabo utangira kugenda biguruntege buri wese yashinjaga undi kutita ku nshingano ze z’urugo uko bikwiye, umubano wabo ugenda ucwekera kugeza aho batandukanye bakabishisha itangazamakuru bavuga ko ari akaruhuko buri wese arimo yiyitaho ku giti cye.

Résultat de recherche d'images pour "Samira Tumi and weasel"
Weasel n’uwari umukuzi we Samira Tumi bamaze gutandukana

Itsinda rya Goodlyfe Weasel abarizwamo ryatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2008,  kugeza ubu rikaba riri mu matsinda akora umuziki muri Africa ahagaze bwuma cyane ko badasiba kwitrabira ibitaramo bikomeye ndetse no guhatanira ibihembo.

Weasel avuka mu muryango ukomokamo benshi mu byamamare mu muziki  muri Uganda akaba ari umuvandimwe w’umuhanzi Jose Chameleone umaze kugira ibigwi byinshi mu muziki ndetse akaba ari no mu bahanzi bibitseho agatubutse ku mugabane wa Africa.

Biragaragara ko mu muryango muriyi minsi ibijyanye n’urukundo bitari kubahira kuko uyu muhanzi nawe mu minsi yashize yatangaje ko yatandukanye n’umugore we gusa biza kurangira anyomoje ayo makuru avuga ko ari abari bamwinjiriye ku rubuga rwe rwa Facebook bagatangaza icya Semuhanuka bashaka kumusenyera.

Talia , umukunzi mushya Weasel yisumbushije

Theogene Uwiduhaye/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger