Mu bushakashatsi bwakozwe n’ impuguke zo mu Buyapani, bwagaragaje ko abantu bafite bene amaraso yo muri ubu bwoko, ari abantu basabana kandi igihe cyose baba biteguye kurema ubucuti.
– Akunda kwihugiraho gusa ariko akaba umuntu wihangana,
– Abika inzika iyo akoserejwe
– Iyo ababaye ntatinya kubugaragaza kimwe n’iyo yishimye,
– Akunda kuvuga no gukora ibintu ku murongo,
– Agaragara nk’ucisha make ariko ku rundi ruhande akunda gutegeka cyane,
– Kubeshya ntibiri mu byo akunda gukora,
– Akunda guhanga udushya
– Aba yumva yahora mu mahoro n’umutuzo,
– Acika intege vuba, bikamutera kutagera ku cyo yiyemeje vuba.
 2.Ubwoko bw’amaraso bwa B

Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa B bagaragara nk’ abihishe, kuko bigoye kubamenya. Gusa birahagije kugirana umushyikirano nabo mu rwego rwo kubamenya. Mu rukundo baritwararika cyane kuko bifuza gukundana n’umuntu utazabatenguha.

– Akunda kwigenga, ntakunda umuha amabwiriza,

– Ntakunda akavuyo cyangwa ibintu bitari kuri gahunda,

– Agira ingufu ku murimo,

– Akunda guhanga udushya,

– Ntabika inzika iyo akoserejwe

– Mu myitwarire, ahinduka nk’ikirere,

– Agira igikundiro ku bantu bose,

– Mu rukundo ni nyamujya irya n’ino, ntahama hamwe,

– Ntahindurwa n’aho ageze ahubwo ahindurwa n’ibitekerezo bye,

– Ni umuhanga cyane, akunda ubusesenguzi bw’ibyo abona cyangwa yumva.

– Ntacika intege vuba kandi aharanira kugera ku cyo yiyemeje.

3. Ubwoko bw’amaraso bwa AB

Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa AB, kenshi bagaragara nk’ abantu b’ abanyagitsure, bagasabana, bahora bakeye mu maso ku buryo bigoranye cyane kumenya ibyo batekereza. Imyitwarire y’aba bantu iba isa nkaho ikomatanyije iy’abafite amaraso ya A n’abafite aya B.

– Akunda cyane impinduka

– Akunda amahoro, yanga akarengane,

– Ni umunyabugeni

– Abasha kwirwanaho mu kibazo ahuye na cyo.

– Azi kunoza akazi ke neza kandi niumunyamurava,

– Azi gutsura umubano mwiza muri bagenzi be,

– Ntakunda kwicara ubusa ntacyo ari gukora,

– Ahorana ubushake bwo gukemura ikibazo gikomeye,

– Ntakunda umuntu umutonganya cyangwa umutegeka icyo gukora,

– Agira indoto kandi agaharanira kuzishyira mu bikorwa,

– Akunda ko bamusaba urukundo kuru sha ko ari we ufata iya mbere asaba urukundo.

4. Ubwoko bw’amaraso bwa O

Abantu bafite ubu bwoko bw’ amaraso bwa O bo bakunze gusabana na buri wese. 
Ni abantu bahorana ibakwe kandi ni abanyengufu ndetse ntibacika intege vuba.

– Agira umutima ukomeye udatinya vuba,

– Ntapfana ijambo

– Aratuje kandi agira urukundo rukomera,

– Yirengera ingaruka z’ibyo yakoze,

– Aharanira gusoza icyo yatangiye,

– Abasha kuvamo umuyobozi mwiza,

– Afata iya mbere mu gusaba urukundo, kandi yiyumvamo ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

– Iyo yanzwe n’uwo bakundana biramuvuna bikomeye

–  Ntakunda guhabwa amabwiriza

Iyi myitwarire ni yo ikunze guhurirwaho n’abantu benshi bitewe n’ubwoko bw’amaraso bafite, gusa birashoboka ko hari imwe muri yo wasanga udafite cyangwa ugasanga hari iyo ufite ariko itagaragajwe, ibi ntibikuraho ko hari imico n’imyitwarire ufite iterwa n’ubwoko bw’amaraso ufite, ariko na none bishobora guterwa n’aho wakuriye, igitsina cyangwa imico yo mu muryango ukomoka mo.