Amakuru ashushye

Wa mukobwa wavuzweho gukundana na Nizzo ararira ayo kwarika

Mwiza Jessica umaze iminsi igera kuri 2 avugwa cyane mu itangazamakuru , aho byavugwaga ko yaba yarasubukuye urukundo yigeze kugirana na Nizzo Muhamed ubu ahamyako aya makuru yamugizeho ingaruka kandi ataribyo kuko adakundana na Nizzo.

Mwiza Jessica wigeze gukundana na Nizzo ahagana mu mwaka wa 2016 nyuma bakaza gutandukana , avugako ingaruka z’aya makuru zahereye kukutumvikana n’umusore  bari barigukundana kugeza ubu doreko banateganyaga kurushinga.

Mwiza yagize ati: “ Umugabo wanjye nanjye turi gutongana azi ko nshobora kuba mubeshya kandi ibyo navuze . Biri kuzana amakimbirane hagati yacu, ari kumbaza ikimenyetso  cyerekana ko ibyo mubwira ari ukuri koko ,  byateje ikibazo ku buryo ibintu byose byahagaze na gahunda zose twari dufitanye zahagaze.Abantu rero bajye bavuga ibyo bafitiye gihamya. “

Mwiza Jessica yahamirije Teradignews.rw ko adakundana na Nizzo kandi ko ibyo bavuga ko yarari na Nizzo i Nyamirambo ataribyo kuko Jessica yari yasohokanye n’inshuti ze kandi na Nizzo nawe yari mu gitaramo Urban Boys yari iri gukorera ahantu Jessica atazi. Icyo gitaramo Urban Boys yagikoreraga Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana.

Jessica abajijwe niba aya mkuru ariyo  yagize ati:”Icyo kibazo na mugenzi wawe amaze kukimbaza mu kanya kashize iyo umuntu avuze ibintu nka biriya atanga gihamya, kuvuga ko turi kumwe ntago bisobanuye ko dukundana, icya kabiri ntabwo mperukana nawe, twabonanye amahushuka ari kumwe na  Social n’abandi benshi ndabasuhuza kuko bose ni inshuti zanjye ndikoremeza, ibyo bavuga byo kuwa gatanu nari nasohotse ndikumwe  n’abakobwa b’inshuti zanjye na bo ngo bari mu bitaramo ahantu ntazi  (ba Nizzo).”

Mu gitondo cyo kuri uyu mwa kabiri, Nizzo nawe yazindutse yandika kuri Instagram ye avugako uwatanze amakuru y’uko bongeye gukundana ari abantu bashaka kubasenyera.

Nizzo yagize ati:”Byakabaye byiza mugiye mwandika inkuru mpamo, kuko mushobora no gusenyera abantu.”

Nizzo yahakanye aya makuru avugako ari abashaka kumusenyera

Ibi byose bije nyuma yaho  hacaracaye amakuru yatanzwe yavugaga  gusubira mu rukundo kwa Nizzo na Jessica ngo kwatangiye kugaragara mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 8 ukuboza 2017 nyuma y’igitaramo Urban Boys yakoreye Nyabugogo kwa Mutangana, kuko aba bombi ngo bari kumwe i Nyamirambo.

Mwiza Jessi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger