ImyidagaduroUrukundo

Wa muhanzi waririmbye indirimbo “Hoteli Kiyovu” ibintu yaririmbye ni ibyamubayeho, iyumvire uko byagenze

Amazina ye nyayo ni Kanyenzi Theoneste, akaba yaramenyekanye ku mazina y’ubuhanzi yitwa Maitre Kanyenzi System, umuziki yawutangiye mu 1973 awutangira acuranga n’abandi bahungu ariko bataramenya umuziki neza noneho bajya mu itsinda ryaririmbaga ryitwa Muhabura mu 1974, gusa ariko bajyaga babona aho Impala ziri gucuranga bigatuma barushaho gukunda umuziki.

Muri 1976  nibwo yaje gukora itsinda Amizero afatanyije na Rutagarama Martin ndetse na Bureke Marselle bamarana imyaka ibiri bakorana, noneho mu 1980 baza gutandukana akomezanya na Nyirinkwaya Alex banakoranye igihe kirekire kuko Nyirinkwaya Alex  yamusangaga aho yacurangiraga maze bemera gufatanya banakorana indirimbo zigera 8 ,  mu 2001 nibwo Nyirinkwaya Alex yaje kwitaba Imana noneho bituma uyu mugabo wamenyekanye mu ndirimbo Hoteli Kiyovu asubira inyuma.

Ese yaje gukora indirimbo Hotel Kiyovu gute?

Muri izo ndirimbo 8 Kanyenzi Theogene yari yarakoranye na Nyirinkwaya Alex, harimo ya ndirimbo abantu benshi bamenye yitwa Hoteli Kiyovu cyangwa se Weekend ishize, noneho uyu mugabo wafatanyaga na Kanyenzi Theogene ari nawe uzwi cyane muri iyo ndirimbo yitwa Hoteli Kiyovu amaze kwitaba Imana, Kanyenzi Theogene yaje gusubiramo ya ndirimbo [Hotel Kiyovu] noneho ahita anayikorera amashusho kuva ubwo atangira kumenyekana ndetse ari nako akomeza gukora umuziki nk’umwuga.

Ese Indirimbo Weekend ishize cyangwa se iyo abantu bamenye nka Hotel Kiyovu yaje gute? Bayikoze ryari?

Iyi ndirimbo bayikoze ari ibintu byamubayeho mu 1984 icyo gihe yahuye n’isanganye muri Hoteli Kiyovu noneho atashye abwira Nyirinkwaya Alex ibyamubayeho noneho ahita amubwira ngo reka bayikoremo indirimbo.

Dore uko byagenze.

Uriya mugore baririmba, bamwabuye Kanyenzi Theogene ari nawe turi kuganiraho, hari mubihe bya Noheli, bagiye kubyina muri Hotel Kiyovu bajya kubyina kuko niho hari akabyiniro kagezweho muri icyo gihe kuko abantu bose niho bajyaga kubyinira, yasohokanye n’umugore we rero ataha bamumutwaye .

Kugirango asohokane n’umugore we muri Hoteli  bamumutware  atahe wenyine dore uko byagenze

Umugore we yakungada kubyina cyane noneho aza gusaba umugabo we [Kayenzi Theogene] ko bajya mu kabyiniro   ngo arabikumbuye , noneho baragenda basohokera muri ya Hoteli maze bagezeyo barabyina karahava nyuma haje kuza undi mugabo uzi  kubyina kumurusha ahita amutwara umugore kuko ntanumbwo bari baziranye cyane ko bamenyaniye aho, Uyu mugore yabyinanye n’uyu mugabo watwaye umugore w’abandi biratinda kuko Kanyenzi yaje kunanirwa maze asaba umugore we ko bataha maze umugore aramuhakanira aramubwira ati niba unaniwe taha njyewe ndacyibyinira. Yashyizeho imbaraga ngo batahe ariko biranga maze ataha aziko uyu mugore bari bamaranye umwaka umwe babana birangira adatashye kwa Kanyenzi ahubwo yitahira kuwundi mugabo.

Uyu mugore uririmbwa mu ndirimbo yitwa Hoteli kiyovu yagiye burundu kuko atigeze aza kureba umwana yari yarabyaranye na Kanyenzi, kugeza ubu uyu mugore akaba yibera muri Uganda. Uyu mugabo yahuye n’ikibazo kuko yahise arera umwana w’amezi arindwi yarasigiwe n’uwari umugore we.

Ibi ariko ntabwo byababaje Kanyenzi Theogene kuko nubwo byabaye byatumye amenyekana kandi ni ibintu byabagaho no kubandi maze bimuha igitekerezo ahimba indirimbo yatumye amenyekana mu gihugu hose dore ko ahagana mu mwaka 2000 yanashatse undi mugore.

Uyu mugore yari yarahuriye na Kanyenzi I kibungo ubwo yari yagiye kuhakorera igitaramo maze barakundana baza no kwemeranya kubana babyarana umwana nyuma y’umwaka umwe baza gutandukana gutya.

Kanyenzi Theogene yavutse mu 1966 avukira I cyangugu, ntabwo ariho yakuriye kuko yavuyeyo ari muto baza gutura I Jabana muri Bweramvura hariya mu Rugogwe ni  mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger