AmakuruImikino

Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yacyuye umwanya wa kabiri mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu y’abakobwa bari munsi y’imyaka 20 bakina umukino wa Volleyball yaraye icyuye umwanya wa kabiri mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika ryaberaga i Nairobi mu gihugu cya Kenya, nyuma yo gutsindwa na Misiri amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma.

Ni umukino byagaragaraga ko ikipe ya Misiri irusha cyane iy’u Rwanda, bigashimangirwa n’ukuntu yayitsinze mu buryo bworoshye cyane.

Ikipe ya Misiri yatwaye iseti ya mbere ku manota 25 kuri 18 y’u Rwanda, iya kabiri Abanya-Misirikazi bayitwara ku manota 25 ku 10 y’u Rwanda, mu gihe iya nyuma bayitwaye ku manota 25 kuri 13 y’u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda yari yakatishije iyi tike y’umukino wa nyuma itsinze Cameroon muri 1/2 cy’irangiza, mu gihe Misiri yari yasezereye Nigeria.

Aya makipe yombi yanahise abona itike y’imikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20, akaba ari imikino izabera i Mexico mu mwaka utaha.

Abanya Misirikazi barushaga cyane ikipe y’u Rwanda.
Ikipe y’u Rwanda yafashe ifoto y’urwibutso.
Amakipe yombi yafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’umukino.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger