AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Visit Rwanda: U Rwanda rugiye gukorana n’indi kipe ikomeye yo ku mugabane w’Uburayi nyuma ya Arsenal

Nyuma y’igihe u Rwanda rumaze rufitanye imikoranire hagati ya rwo n’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongeleza muri gahunda ya Visit Rwanda, ubu hagiye gukurikiraho ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu ubwo iyi kipe iraza kuba ikina na Nantes mu mukino wa Shampiyona, haraza kuba hatangazwa ku mugaragaro ubufatanye hagati y’ikipe ya Paris Saint Germain ndetse n’u Rwanda.

Claire Akamanzi, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB mu Rwanda , yatangarije ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa ko bahisemo gukorana na Paris Saint Germain mu rwego rwo kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda.

Yagize ati “Twahisemo Paris Saint-Germain kuko ifite izina rikomeye kuruta kuba ari ikipe y’umupira w’amaguru. Ni ikipe imaze igihe gito nyamara iri mu makipe y’ibihangange i Burayi, kandi mu ndangagaciro zayo ifite nyinshi zihura n’iz’u Rwanda: Ishyaka, kwagura imikoranire n’isi yose, gukorana n’urubyiruko no guharanira kuba indashyikirwa.”

Marc Armstrong, Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’abaterankunga ba Paris SG, yabwiye ikinyamakuru Le Figaro ati “Twasanze Afurika ishobora kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’ikipe. Imikoranire n’u Rwanda iradufasha kwigaragaza cyane ku mugabane wa Afurika.”

Mu bikubiye muri aya masezerano, harimo kuba Paris Saint-Germain izajya yambara Visit Rwanda ku myenda yishyushyanya mbere y’umukino, kuzana bamwe mu bakinnyi b’ibihangange bo muri Paris Saint-Germain mu Rwanda, ndetse no gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Paris Saint-Germain ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangiye gukangurira abantu gusura u Rwanda

https://twitter.com/PSG_inside/status/1202151233882116097

Twitter
WhatsApp
FbMessenger