AmakuruImikino

Visi perezida wa Rayon Sports ashobora kwegura ku nshingano ze

Visi perezida wa kabiri wa Rayon Sports Ngoga Rogger Aimable ashobora kwegura ku nshingano afite muri iyi kipe, nyuma yaho muri iyi kipe hakomeje kuvugwamo ikibazo cyo kutumvikana ku bayobozi bamwe na bamwe.

Hashize ukwezi kurenga havugwa amakuru y’uko Visi Perezida Ngoga Roger Aimable atumvikana na Perezida Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele, bimwe mu byemezo bifatwa bakaba batabyumvikanaho.

Umwuka mubi watangiye kuvugwa cyane ku itariki ya 23 Ugushyingo 2021 ubwo Ngoga Roger Aimable yahaga uburenganzira bwo kwinjira mu mwiherero w’ikipe abagabo babiri aribo Gacinya Chance Denis wahoze uyobora Rayon Sports na Rukundo Patrick uri muri Komite Ngenzuzi.

Visi Perezida yabahaye uburenganzira atabanje kubibwira Perezida, ibi byaje guteza ikibazo gikomeye cyane mbere yo gucakirana na APR FC ikabatsinda ibitego 2-1.

Nyuma y’uko ibi bibaye hagati ya Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele na Ngoga Roger Aimable ntabwo hari hagarukamo umwuka mwiza, akaba ariyo ntandaro ishobora gutuma Visi Perezida yegura.

Tariki 24 Ukwakira 2020, nibwo iyi Komite Nyobozi ya Rayon Sports yatorewe Manda y’imyaka ine mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe yari yabereye kuri Lemigo Hotel.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger