AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Video: Itsinda rya Active ryamuritse amashusho y’indirimo ryakoranye na Mwana FA wo muri Tanzaniya.

Itsinda rya Active rigizwe n’abasore batatu, nyuma yo gukorana n’umuhanzi wo muri Uganda, kuri ubu baguye imbibi z’umuziki wabo bagera muri Tanzaniya, ndetse bakaba bashyize hanze indirimbo “Go mama” bakoranye na Mwana FA ukunzwe cyane muri icyo gihugu.

Nti hari hashize igihe kinini , itsinda Active rigizwe na Tizzo, Olivis na Derek, bashyize hanze indirimbo yitwa “Final”, yabanjirijwe na “Waga Waga” bakoranye na Vampino wo muri Uganda, ku munsi w’ejo italiki ya 29 Ugushyingo, nibwo iri tsinda ryongeye gutungura abantu, maze rishyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo nshya yitwa “Go Mama”yari imaze iminsi igiye hanze ari amajwi gusa.

               Nguyu umuhanzi Mwana FA bakunze guha akabyiniriro ka  Mwana Falsafa./ Ifoto: Internet

Iyi ndirimbo bayikoranye na Mwana FA, umuhanzi ukomeye cyane mu bahanzi bo muri Tanzaniya, kuko abimaze mo imyaka isaga 15, akaba ari n’inshuti magara ya AY, umuhanzi muri Rap uheruka mu Rwanda. Amashusho y’indirimbo Go Mama yafashwe na Meddy Saleh, akorerwa mu Karere ka Karongi.

Aba basore bateganya no kwerekeza muri Tanzaniya mu minsi ya vuba, muri gahunda yo kumenyekanisha iyi ndirimbo mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu, bakaba batangaza ko iyi ndirimbo Go Mama igiye kubafungurira imiryango yo kumenyekana muri Afurika y’Iburasirazuba.

IHERE IJISHO “GO MAMA” ya Active na Mwana FA.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger