Imikino

Video igaragaza ubwiza bw’amasitade azakira imikino y’igikombe cy’Isi kibura iminsi 7 ngo gitangire

Igikombe cy’Isi kizatangira tariki ya 14 Kamena 2018 mu mijyi itandukanye igize igihugu cy’Uburusiya, amakipe 32 yose agomba kubonekamo imwe izegukana iki gikombe kiruta ibindi ku Isi.

Muri stade zose zizakinirwaho Igikombe cy’Isi uyu mwaka, into ni iya Ekaterinburg Arena yakira abafana ibihumbi 35 isanzwe ikinirwaho n’ikipe ya FC Ural Yekaterinburg naho inini ni iya Luzhniki yakira abafana ibihumbi 81 ikaba ari nayo izaberaho imikino ya ½ n’uwa nyuma muri iri rushanwa.

Igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya kuva ku ya 14 Kamena kugeza ku ya 15 Nyakanga 2018, kizakinirwa kuri stade 12 zifite amateka yihariye.

U Budage ni bwo bufite igikombe giheruka cyo muri Brasil, nyuma yo kugitwara batsinze Argentina 1-0, igitego cyatsinzwe na Mario Gotze ku munota wa 116.

FIFA yatangaje ko miliyoni 791 z’amadorali ya Amerika nukuvuga asaga 675.403.260.000 FRW ariyo azakoreshwa mu gutegura igikombe cy’Isi. Iyi ngengo yimari yiyongereyeho 40% ugereranyije n’igikombe cy’Isi giheruka cya 2014 cyabereye muri Brazil.

Ikipe izegukana igikombe cy’Isi izahabwa miliyoni 38 z’amadorali ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda (32.446.680.000 FRW) ni mugihe kandi Ikipe izaba iya kabiri izahabwa miliyoni 28 z’amadorali ya Amerika. Ni asaga miliyari 23 uyashyize mu manyarwanda(23.908.080.000 FRW).

Ikipe izegukana umwanya wa gatatu yo izahabwa miliyoni 24 z’amadorali ya Amerika mu gihe kandi iya 4 izahabwa miliyoni 22 z’amadorali ya Amerika . Amakipe azaviramo muri kimwe cya kane cy’irangiza ntabwo azataha atariye kuri aka kayabo kamafaranga kuberako buri imwe izahabwa miliyoni 16 z’amadorali ya Amerika . Izizaviramo muri kimwe cya munani zizahawa miliyoni 12 z’amadorali ya Amerika .

Buri kipe izitabira igikombe cy’isi, byibuze amake izahabwa ni miliyoni 9,5 z’amadorali ya Amerika kuko FIFA izagenera buri kipe miliyoni n’igice y’Amadorali ya Amerika yo kuyifasha mu myiteguro (1.280.790.000 FRW).
FIFA kandi izatanga miliyoni 209 z’amadorali ya Amerika ku makipe anyuranye nukuvuga aho abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu baba baturutse (Clubs) azatanga abakinnyi bazitabira igikombe cy’isi bahagarariye ibihugu byabo. Miliyoni 134 niyo azatangwa mu bwishingizi bw’abakinnyi b’amakipe. Azahabwa amakipe afite abakinnyi bazagirira ibibazo muri iki gikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya.

Reba hano Video igaragaza ubwiza bw’amasitade azakira imikino y’igikombe cy’Isi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger