AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Video: Icuruzwa ry’abacakara ryagarutse muri Libiya.

Abimukira bamaze igihe baturuka muri Afurika berekeza ku mugabane w’Uburayi, bari gukorerwa ibikorwa bya kinyamaswa biri mo  gutezwa cyamunara no gukoreshwa imirimo y’agahato nkuko bitangazwa na CNN.

Aya makuru yari amaze iminsi agaragazwa na raporo z’imiryango itegamiye kuri leta ikorera muri Libiya, aho yagiye ivuga ko abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, banyura muri Libiya bashaka kwambuka inyanja ya Mediterane ngo berekeze mu gihugu cy’Ubutaliyani, aho baba bagiye gushakira ubuzima mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi, ariko ngo bagera muri Libiya bagafatwa bagakubitwa, bagatezwa cyamunara ubundi bakajyanwa gukoreshwa imirimo y’agahato nk’abacakara.

Sophie Beau ukora muri SOS ishinzwe ubutabazi mu nyanja ya Mediterane, atangaza ko kuva muri Gashyantare 2016 ari bwo batangiye kwakira abatangabuhamya b’abimukira bavuga uburyo bahohoterwa n’abategetsi bo muri Libiya, bakabacuruza, bakabakoresha imirimo y’agahato n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

                   Abimukira iyo bageze muri Libiya bahita bafatwa bagashyirwa mu nkambi./ Ifoto: Internet

Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka nibwo umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira OIM, nawo watangaje ko mu nkambi ya Niamey muri Nijeri, hari abimukira batorotse bava muri Libiya, bakaba bari biganje mo abanya Ghana, Nijeriya ndetse Gambiya, bavuze ko bakoreshwaga imirimo y’agahato muri Libiya.

Mu kwezi k’Ukwakira ni bwo abanyamakuru ba CNN bagiye muri Libiya mu rwego rwo kureba koko niba ibivugwa ari ukuri, maze bagera mu gace gahana imbibi n’umurwa mukuru Tripoli gakorerwamo ibyo bikorwa byo kugurisha abantu, nuko bafata amashusho agaragaza abanyafurika bari gutezwa cyamunara ku giciro kiri hagati y’ amadinari 500 na 650, ni ukuvuga amayero hagati ya 300 na 400.

Abimukira baturukaga mu bihugu nka Nijeriya, Ghana na Mali, ni bo bagurwa menshi kuko babita abagabo b’imbaraga mu guhinga. Abamaze kugurwa ngo bahita bajyanwa mu bikorwa by’ubwubatsi ndetse n’ubuhinzi.

REBA UKO ABIMUKIRA BATEZWA CYAMUNARA MURI LIBIYA:

Twitter
WhatsApp
FbMessenger