Umuziki

Video: Charly na Nina bashyize hanze indirimbo bakoranye na Bebe Cool unaririmbamo Ikinyarwanda

Abakobwa babiri bari kuzamuka muri Muzika umunsi ku wundi Charly Na Nina bashyize hanze indirimbo bise “I do” bakoranye n’umugande Bebe Cool .

Ni indirimbo yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Mata 2018 isohoka mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse Bebe Cool yumvikanamo aririmba ikinyarwanda mu gihe ubuzima bwe bwose yakuriye muri Uganda.

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe havugwaga amahari hagati ya Charly Na Nina, Buravan na Sheebah Karungi kubera indirimbo “Embeera zo” Sheebah yari yafatanyije naba banyarwandakazi ariko yajya gusohoka bakabakuramo ahubwo ikaririmbwamo Bruce Melody kubera kutumvikana hagati yaba banyarwandakazi n’umujyanama wa Sheebah Karungi kuko umushinga yari uwe .

Ibi byose ariko Charly na Nina batangaje ko ntacyo bibatwaye cyane ko indirimbo yari iya Sheebah bityo kuba yabakuramo ntakibazo ahubwo bo batangaza ko barajwe ishinga n’indirimbo yabo bwite arinayo bakoranye na Bebe Cool bakayita ‘I Do’ arinayo bashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mata 2018.

“I Do” , indirimbo ya Bebe Cool na Charly na Nina yakorewe muri Uganda amajwi yatunganyijwe na Producer Ronny ukorera muri Power Records mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Sasha Vybz usanzwe anakorera amashusho aba banyarwandakazi.

Reba hano indirimbo yabo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger