AmakuruImyidagaduro

Uyu niwe musore Diamond yashinje kuryamana na Zari ubwo yamutozaga imyitozo ngorora mubiri(Amafoto)

Diamond Platnumz umaze kwigarurira imitima ya benshi mu muziki, aherutse guhishyura byinshi ku mubano yagiranye na Zari Hassan wahoze ari umugore we nyuma bagatandukana uyu mugore amushinja kumuca inyuma agakururana n’abandi bagore.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na Radio abereye umuyobozi ya Wasafi FM,aherutse gutangaza ko Zari Hassan yamucaga inyuma akaryamana n’abandi bagabo barimo umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Nigeria Peter Okoye wamenyekanye cyane mu itsinda rya P-Square yafatanyirizagamo n’umuvandimwe we Paul Okoye.

Diamond Kandi yanavuze ko uretse kuba Zari yaracudikaga n’uyu muhanzi, afite amakuru ahagije ko Zari wahoze ari umugore we, yanaryamanaga n’umusore wamukoreshaga imyitozo ngorora mubiri muri GYM.

Ubwo yamaraga gutambutsa ubutumwa benshi bahise bagira amatsiko yo kumenya uwo musore uwo ariwe, ari nayo mpamvu kuri iyi nshuro yamaze kugaragarizwa abakunzi b’ibi byamamare byombi.

Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya kivuga ko cyavumbuye umusore wakoze umubiri bivugwa ko ari we wagize uruhare mu gusenya urugo rwa Diamond.

Yitwa Tumise, akaba akora umwuga w’ubutoza muri Afurika y’Epfo. Yatozaga Zari muri Werurwe 2017 akazajya ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo bari kwitoza.

Nubwo Diamond yatangaje aya magambo, ntiyaguye Zari neza kuko yahise yihutira kumwandagaza hamwe n’umukunzi we mushya Tanasha Donna Oketch abita ibicucu.

Uyu musore witwa Tumise ni we ukekwaho gusenya urugo rwa Diamond na Zari

Tumise umusore w’ibigango niwe watozaga zari muri gym

Twitter
WhatsApp
FbMessenger