AmakuruImikino

Uyu munsi twabuze amahirwe gusa ntabwo wavuga ngo Police FC yadutsinze iturusha –KNC

Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles ‘KNC’,wari watangaje ko ntarundi rwitwazo ikipe abereye umuyobozi ifite uretse gutahana amanota atatu ku mukino wayihuje na Police FC yagize icyo atangaza nyuma yo kunyagirwa nayo ibitego 2-0.

KNC yavuze ko ikipe abereye umuyobozi yakinnye neza ku buryo bugaragara, akaba yemeza ko kuba Police FC yabatsinze ari ukubura amahirwe naho ubundi ko itabarushije umukino mwiza.

Hari mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2019-2020, Gasogi United yatsinzwe na Police FC 2-0.

KNC yari yavuze ko nta rwitwazo na rumwe bagomba kubona kuri uyu mukino ko ahubwo bagomba gustinda Police FC uko byaba bimeze kose.

KNC nyuma yo kubona ko ibyo yari yateganyije bitamuhiriye,yavuze ko n’ubwo batsinzwe ariko we ntacyo ashinja abasore be kuko bakinnye Police FC ikaba ari yo itsinda.

Yagize ati“gukina no gutsindwa ni ibintu bibiri bitandukanye, ngira ngo uyu munsi twabuze amahirwe gusa ntabwo wavuga ngo Police FC yaturushije kuko ugereranyije twayiteye koruneri zirenga 16, duhusha ibitego ku murongo birenga 4, iyo wahusije ibitego nka biriya ntabwo amahirwe aba ari ku ruhande rwa we.”

“Police FC n’ubwo yadutsinze yadutsinze tuyirusha, ndakeka utajya kugereranya ngo Police FC yadutsinze iturusha kuko twayirushaga ku kigero cya 70% ni amahirwe make nta kindi.”

Yakomeje avuga ko yishimiye uburyo abasore be barimo kwitwara muri iyi minsi bityo ko kuba bakina neza n’igihe kizagera izamu bakaribona n’ibitego bikajyamo.

Yemeje ko ubu bagiye gutegura umukino wa Mukura VS kuko ari yo igiye gukurikiraho, akaba yizeye ko bazayiha akazi gakomeye kuko ubundi Gasogi United ngo ntijya itsindwa imikino 2 yikurikiranya.

Palce FC yatsinze Gasogi United 2-0
Twitter
WhatsApp
FbMessenger