AmakuruPolitiki

Uwigeze kuba Perezida wa Ethiopia yitabye Imana

Girma Woldegiorgis wahoze ari Perezida wa Ethiopia, yitabye Imana mu gihe yaburaga iminsi 14 gusa ngo yizihize isabukuru y’imyaka 95 y’amavuko.

Amakuru atangaza ko uyu mugabo yitabye Imana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Ukuboza 2018, atangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye bya Leta.

Girma, yabaye Perezida wa Ethiopia guhera muri 2001 kugeza 2013 yari amaze imyaka igera ku 5 asimbuwe kuri uyu mwanya.

Ibinyamakuru bya Leta byashyize amakuru y’urupfu rwa Girma ntibyigeze bimenyekanisha icyamwishe.

Mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe, yaharaniye ko ubwiyunge hagati y’igihugu cye na Eritrea, bwari bumaze imyaka itari mike butameze neza, akaba yarabigezeho muri Kamena 2018.

Uwigeze kuyobora Ethiopia Girma Woldegiorgis yitabye Imana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger