AmakuruImikino

Uwatoraguye agatambaro Messi Yihanaguje ari kurira agiye kuba umuherwe wa mbere ku Isi

Uwatoraguye agatambaro kifashishijwe na rutahizamu wa mbere ku Isi, Lionel Messi ubwo yakihanaguzaga amarira, yagashyize ku isoko aho agashakamo agera kuri Miliyoni 1 USD ni ukuvuga hafi miliyari 1 Frw.

Aka gatambaro katoraguwe n’umwe mu bashinzwe gukora isuku ahabereye kiriya gikorwa cyahuriyemo bamwe mu bakunzi ba FC Barcelona ubwo Messi wabasezeragaho yafashwe n’ikiniga agaturika akarira bikaba ngombwa ko yihanagura amarira.

Uyu mukozi ushinzwe amasuku ugiye kwinjira mu ba Miliyoneri mu buryo butunguranye, yatangaje ko kariya gatambaro akagumisha ku isoko kugeza igihe azabonera uzamuha Miliyoni 1y’amadorali.

Bamwe mu basesengura ibya Football ku Isi, bemeza ko uriya muntu adashobora kubura ugura kariya gatambaro kuri kiriya kiguzi kubera ubwamamare bwa Lionel Messi ubu uri gukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Messi wari umaze imyaka 21 muri FC Barcelona, ubwo yari agiye kugeza ijambo rye ku bakunzi b’iyi kipe, yahise afatwa n’ikiniga ubundi araturika ararira.
Aho afatiye ijambo, icyo gihe yagize ati “Birangoye cyane kubasezera nyuma y’imyaka myinshi twari tumaranye. Sinari niteguye kuva hano, umwaka ushize nashatse kugenda ariko ndabihindura.”

FC Barcelona yemeye kurekura kizigenza muri Football ya none, yatangaje ko itagishoboye kugumana na Messi ari mu bakinnyi bayo bakomeye kubera ikibazo cy’amikoro aho ikipe ya Paris Saint Germain yahise imugura ubu akaba yaranatangiye imyitozo.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger