Amakuru ashushyeImyidagaduro

Uwase wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World Next Top Model 2017 avuga ko n’ubwo ategukanye igihembo hari byinshi yungutse

Uwase Clementine[Tina] wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World Next Top Model 2017, avuga ko hari byinshi yungukiye muriri rushanwa n’ubwo atabashije kugera mu bakobwa 8 bageze mu cyiciro cya nyuma bagatoranywamo uhiga abandi.

Tariki 16 Nyakanga 2017 nibwo Uwase yageze i Beirut muri Lebanon hari hari kubera iri rushanwa , yari  ahatanye n’abakobwa bagera kuri 50 baturutse imihanda yose y’Isi. Iri rushanwa ryatangiye tariki 14 nyakanga 2017 risozwa kuwa 6 Kanama 2017 .

Ryaje kwegukanwa n’Umunya-Marokekazi ndetse n’Umuhindekazi, mu bakobwa umunani bageze mu cyiciro cya nyuma harimo babiri bo mu Burusiya, Umunya-Moldoval, Umunya-Lithuania, Umunya-Armenia ndetse n’uwo muri Ukraine.

Uwase n’ubwo ataje nibura mu bakobwa 8 bageze mu cyiciro cya nyuma yaje mu bakobwa 40 bagiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma. Avuga ko n’ubwo atagize ayo mahirwe, yungukiye byinshi muriri rushanwa birimo kubona abaterankunga bazamufasha mu bintu bitandukanye birimbo no kwitabira irushanwa rya Miss Tourism World 2018 naryo rizabera i Beirut muri Lebanon.

Iri rushanwa  ryo rijyanye n’ubukerarugendo aho abahatana babazwa ibibazo  byinshi mu bumenyi bw’Isi , harebwa abamurika imideli bigaragaje neza mu ntambuko zitandukanye kurusha abandi ndetse bakaba bazi n’ibijyanye n’ubukerarugendo.

Avuga ko yungutse byinshi we atarondora birimo inshuti zikomeye yakuyeyo ndetse n’ibindi byihariye bijyanye n’umwuga asanzwe akora wo kumurika imideli.

Ati” Nungukiyemo byinshi harimo gukunda ibyo nkora kuko hari benshi bitunze, kumenya kubana n’abantu bafite imico itandukanye ndetse n’uko nakwitwara ngiye mu yandi marushanwa mpuzamahanga nk’ariya ndetse n’ibindi byinshi ntarondora.”

Uwase avuga ko yungukiye byinshi muriri rushanwa

Uwase Clementine [Tina] w’imyaka 21 yitabiriye ibikorwa bitandukanye by’imideli birimo Red Carpet Fashion Awards, Kigali Fashion Week 2017 na Top Model Africa yabereye muri Zimbabwe aha yanahise agira n’amahirwe yo kubonana n’abategura World Next Top Model  bamuha ubutumire bwo kuzajya muriri rushanwa uyu mwaka.

Amaze igihe kigera ku myaka ine yose akora umwuga wo kumurika imideli ndetse akaba kugeza ubu ariwo umutunze mu buzima bwa buri munsi.

World Next Top Model  iri kuba ku nshuro ya 18 , ni irushanwa ngarukamwaka rihuza abanyamideli bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bahatanira ikamba riruta ayandi mu berekana imideli maze uryegukanye akaba ari we uhangwa amaso nk’umunyamideli uzaba ukomeye ku Isi mu gihe kizaza.

Iri rushanwa ubwo ryabaga umwaka ushize wa 2016  ryegukanywe n’uwitwa Verjiniq Jomes wo muri Malta, Sara Ichara wo muri Morocco aza amugwa mu ntege.

Indi nkuru bijyanye wasoma: Uko Uwase uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World Next Top Model 2017 yiyumva mbere y’umunsi umwe ngo irushanwa ribe (Ikiganiro n’amafoto mu bihe bitandukanye)

Uwase Clementine wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World Next Top Model 2017

 

Uyu munyamarokekazi yaguye miswi n’Umuhindekazi Uburusiya bwari buhagarariwe n’abakobwa babiri Abakobwa bose bambaye amakanzu Buri wese yiyerekanye mu buryo bwe Byari ibirori binogeye ijisho

 

Umuhindekazi yanganije amajwi n’Umunyamaroke[Umunya-Marokekazi iburyo , Umuhindekazi hagati naho ku ruhande rw’iburyo  igisonga cya mbere]

 

Hazamuwe amabendera y’ibihugu bihagarariwe n’abakobwa babiri banganije amajwi [ibumoso ibendera rya Morocco naho iburyo iry’Ubuhinde] Umuhindekazi waje muri babiri baguye miswi

 

Theogene Uwiduhaye
 Teradig News

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger