Amakuru ashushyePolitiki

Uwaregwaga ibyaha bimwe na Kizito Mihigo yatorotse gereza

Cassien Ntamuhanga, umwe mu bareganwaga na Kizito Mihigo bagahamwa n’ibyaha bikomeye, Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda rwatangaje ko  yatorotse gereza ya Nyanza (Mpanga) mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 ukwakira.

Mwijoro ryo kuruyu wambere kuya  30 ukwakira nibwo abagororwa batatu barimo na Cassien Ntamuhanga waregwaga ibyaha bimwe na Kizito batorotse gereza ya Mpanga, abatorotse ni Sibomana Kirege,Batambarije Theogene na Cassien Ntamuhanga.

Ntamuhanga Cassien mwene Nyirajanja Raphaie na Nyirabahashyi. akomoka mu karere ka Nyarugenge Umurenge Muhima Akagari Kabeza

Sibomana Kirege ni  mwene  Subwumwe na Nyiramiheto ukomoka mu kagali Birushya Umurenge Nyamyuba Akarere  Rubavu. mugihe kandi Batambarije Theogene akomoka mu karere ka Burera Umurenge Gatebe Akagari Rwambongo.

Umuvugizi wa RCS yabwiye Umuseke ko aba bagororwa batorotse bateye ikamba inyuma ya Gereza barayurira baracika.

Cassien Ntamuhanga wahoze ari umunyamakuru kuri Radio ubuntu butangaje yatawe muri yombi mu 2014 ashinjwa guhungabanya umutekano w’ igihugu we na Kizito Mihigo na Jean Paul Dukuzumuremyi.

Mu rubanza rwasomwe mu 2015, Cassien, Kizito na Jean Paul bahamwe n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, n’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Umuhanzi Kizito yakatiwe gufungwa imyaka 10, Ntamuhanga Cassien akatirwa imyaka 25 y’igifungo naho Jean Paul imyaka 30.

Aha niho baciye batoroka

Photo:umuseke

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger