AmakuruImikinoUrukundo

Uwahoze ari umunyezamu wa APR FC yatangaje umunsi azarushingiraho

Umunyezamu Ntaribi Steven wahoze umukinnyi mu ikipe ya APR FC, yashyize hanze urupapuro rw’ubutumire rurarikira inshuti n’abavandimwe kuzifatanya mu bukwe bwe n’umukunzi we Ndizeye Umwali Gretter bari bamaze imyaka itatu bari mu buryohe bw’urukundo.

Uyu munyezamu, ku italiki ya 27 Nyakanga 2019, nibwo yateye ivi asaba uyu mukunzi we ko yamwemerera akazamubera umugore bazubakana urugo rukomeye akamubera nyina w’abana.

Bagiye kurushinga nyuma y’imyaka irenga itatu bamaze bakundana, dore ko bakundanye bakiga mu mashuri yisumbuye.

Nk’uko bigaragara kuri ubu butumire, biteganyijwe ko ubukwe buzaba tariki ya 5 Ukwakira 2019, Gusaba no Gukwa saa 9:00’ mu busitani bw’i Gahanga ’Bliss Garden’, saa 15:00’ gusezerana imbere y’Imana muri Regina Pacis i Remera ni mu gihe nyuma y’iyo mihango abatumiwe bazakirirwa muri Olympic Hotel Kimironko.

Ntaribi Steven wari umaze iminsi mu mvune, yageze muri  APR FC muri 2015 naho muri Kamena 2019,atandukana nayo.

Yakuriye mu ishuri ry’igisha umupira rya FERWAFA, yavuyemo ajya mu Isonga FC, yatandukanye na yo muri 201.

Uyu musore ukina mu izamu, ubu arabarizwa mu ikipe ya Police FC.

Ubutumire bw’ubukwe bwa Ntaribi Steven n’umukunzi we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger