AmakuruInkuru z'amahanga

Uwahoze ari umunyamakuru ukomeye yagizwe umuvugizi w’ishyaka rya Bobi Wine

Joel Ssenyoni wahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo ya NTV yagizwe umuvugizi wa People Power, umutwe wa Politiki ukuriwe n’umuhanzi akaba n’umudepite Robert Ssentamu Kyagulanyi A.K.A Bobi Wine.

Inshingano Ssemyoni yahawe zatunguye abatari bake, dore ko abenshi bamumenye nk’umunyamakuru ukunzwe kuri Televiziyo ya NTV yo muri Uganda.

Kuri uyu wa kabiri ni bwo Ssenyoni yerekanwe, mu kiganiro Bobi Wine yagiranye n’itangazamakuru cyabereye i Kampala. Ni ikiganiro cyari cyitabiriwe n’abandi barwanashyak ba People Power.

Uretse kuba Ssenyoni yarakoreye NTV, yanakoreye Televiziyo y’igihugu ya Uganda UBC nyuma aza kuyisezeraho.

Kuva yava mu itangazamakuru, Joel Ssenyoni yagaragaye kenshi mu bikorwa by’imyigaragambyo yabaga iyobowe na Bobi Wine, mu rwego rwo kwamagana imisoro ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga.

Abaye umuvugizi w’ishyaka rya Bobi Wine nyuma y’igihe kitageze ku cyumweru asezeye kuri NTV.

Ubwo yagaragaraga bwa nyuma kuri iyi Televiziyo yagize ati” Uyu ni wo munsi wa nyuma wo kuvuga amakuru kuri NTV. Urugendo rwanjye kuri NTV rwatangiye mu myaka itanu ishize kandi nta kindi rwamariye uretse kumbere ingirakamaro.”

Uyu munyamakuru yanaciye amarenga ko asezeye burundu itangazamakuru, asiga ebenshi bibaza aho yaba agiye kwerekeza.

Ati” Imyaka 13 nari maze mu itangazamakuru kuva natangira gukorera kuri Televiziyo ya UBC muri 2006 yambereye ntamakemwa. Mwarakoze mwese kumfasha muri uru rugendo.”

Gukorana na People Power bisobanuye ko Ssenyoni agiye gukomezanya na Bobi Wine mu rugamba yatangije rwo guhirika ku butegetsi Yoweri Kaguta Museveni, umukuru w’igihugu cya Uganda.

Joel Ssenyoni (wambaye karavati itukura) ari kumwe na Bobi Wine mu kiganiro n’abanyamakuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger