AmakuruImikino

Uwahoze ari Perezida wa Real Madrid yahitanwe na COVID-19

Lorenzo Sanz wahoze ari Perezida w’ikipe ya Real Madrid, yaraye apfuye azize COVID-19, nyuma yo kujyanwa mu bitaro arembye.

Lorenzo Sanz wari ufite imyaka 76 y’amavuko, yayoboye Real kuva mu mwaka wa 1995 kugera muri 2000, muri icyo gihe Real Madrid yegukanye igikombe cya Champions League inshuro ebyiri.

Lorenzo Sanz Duran, umuhungu we, yanditse ku rubuga rwa Twitter ati “Papa wanjye yapfuye”.

Muri ubwo butumwa bwo kuri Twitter bwatangajwe n’umuhungu we yongeyeho ati “Ntiyarakwiye kurangiza ubuzima bwe muri ubu buryo.

Ni Umwe mu bantu beza cyane, b’umuhate mwinshi cyane kandi bakunda gukora cyane nigeze mbona mu buzima bwanjye. Umuryango we na Real Madrid ni bo yari yarihebeye”.

Hari ibintu uyu mukambwe azahora yibukirwaho n’abakunzi ba Real Madrid.

Lorenzo Sanz ni we waguze abakinnyi nk’Umunya-Brezil Roberto Carlos, Umuholandi Clarence Seedorf n’Umunya-Croatia Davor Suker, umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1998.

Ubwo yari amaze imyaka itanu ayobora iyi kipe, yatsinzwe amatora yo mu mwaka wa 2000 na Florentino Perez, ari na we uyoboye Real kugeza ubu.

Icyatumye Perez amutsinda ni uko yamurushaga ubutunzi, iki gihe Perez kandi yakoresheje iturufu yo kuzana Umunya-Portugal, Luis Figo, wakinaga muri mukeba FC Barcelona, bituma benshi mu bakunzi ba Real Madrid babyumva vuba bamuhundagazaho amajwi.

Ikipe ya Real Madrid yari nk’ikipe y’umuryango kuko n’umuhungu we , Fernando w’imyaka 46 y’amavuko, yakiniye Real Madrid kuva mu 1996 kugeza mu 1999, mbere y’uko imyaka irindwi ye ya nyuma akina umupira w’amaguru ajya kuyisoreza muri Malaga yahoze ikina mu cyiciro cya mbere muri Espagne, se umubyara Lorenzo Sanz yari abereye nyira yo mbere yo kuyigurisha n’abakire b’Abanya-Qatar.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger