Uwabayeho Kapiteni w’Amavubi ntiyumva neza ukuntu Alain Kirasa yakungiriza Mashami Vincent

Umukinnyi Desire Mbonambucya wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yanenze icyemezo cya FERWAFA na MINISPORTS cyo kwemera ko  Mashami Vincent yungirizwa na Alain Kirasa usanzwe atoza Rayon Sports.

Mbonabucya yavuze ko biramutse bigenze gutya, baba bakoze ikosa rikomeye kuko umutoza ufite indi kipe atoza atagakwiye kujya mu ikipe y’igihugu bitewe n’uko nta gitutu yaba ariho.

Ibi uyu mukinnyi yabitangaje nyuma y’inkuru zakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasabye ko umutoza wa Rayon Sports, Alain Kirasa ari we ugomba kumwungiriza.

Desire Mbonabucya  wakiniye Amavubi imikino y’igikombe cy’Afurika cya 2004, yahise agaragazza ko atishimiye iki cyemezo niba koko MINISPORTS na FERWAFA babyemeye.

Avuga (comment) kuri post yari imaze gushyirwa kuri facebook ivuga ko Alain Kirasa ari we waba ugiye kungiriza Mashami, yavuze ko niba byabayeho atumva ukuntu minisiteri na FERWAFA zabyemeye kuko igihe cyose umutoza azaza mu ikipe y’igihugu azi ko nibyanga azasubira mu ikipe ye nta gitutu azakoreraho.

Yagiz eatiMwambwira ukuntu Minisiteri cyangwa FERWAFA bemera ibintu nk’ibi? Umutoza aza gutoza ikipe y’igihugu atoza n’indi kipe mu cyiciro? Ubwo se ingufu azashyiraho wazipima ute kandi uziko nibyanga azisubirira mu ikipe ye? Niho mpera mvuga ko ari ugufata umuhezo.”

Yakomeje avuga ko izo ari sisiteme (system) zashaje aho ubundi nta mutoza uba utoza ikipe runaka(club) anatoza ikipe y’igihugu, akaba ari nayo mpamvu yemeza ko ari ugufatirayo umuhezo.

Yagize ati” icyo navuga ubu buryo bwataye igihe bwo gufata abatoza batoza andi makipe bakaza gufatira umuhezo mu Mavubi byakwanga bagasubira mu makipe ya bo, ni bimwe nakwita kutagira ubunyamwuga bihera muri Minisiteri, FERWAFA n’amakipe(clubs). Wambwira ikindi gihugu gikomeye bikorwa? Ko n’aho babigerageje byangiritse kandi bafite nibura abakinnyi barenga 60 babigize umwuga.”

Amavubi aritegura gukina imikino ibiri ya gishuti tariki ya 24 Gashyantare bakina na Cameroun ndetse na tariki ya 28 Gashyantare bakina Congo Brazaville bitegura imikino y’igikombe cy’Afurika cya CHAN 2020 kizabera muri Cameroun muri Mata 2020, biteganyijwe ko nta gihindutse Alain Kirasa ari we uzungiriza Mashami Vincent.

Mbonabuca Desire wahoze ari kapiteni w’Amavubi ntiyemeranya na FERWAFA na MINISPORTS
Mbonabucya Desire yakiniye amavubi imikino y’igikombe cy’Afurika muri 2004

Comments

comments