AmakuruPolitiki

Ushinjwa gutuka Museveni na Nyina yanze kuburanira hanze ya Gereza

Dr. Stella Nyanzi ucumbikiwe na Gereza ya Luzira iri mu Mujyi wa Kampara muri Uganda ashinjwa gutukira Perezida Yoweli Kaguta Museve na nyina kuri Facebbok, yanze gusohoka muri gereza afungiwemo ngo ajye kuburanishirizwa mu rukiko.

Uyu mugore usanzwe azwiho kuba umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yabwiye urukiko ko adashaka kuburana ari hanze ko ahubwo ashaka kuguma  muri gereza ya Luzira acumbikiwemo.

Dr. Stella Nyanzi yafashwe na polisi yo muri Uganda, nyuma yo gushinjwa ko yasebeje akanatuka Perezida Museveni na nyina Esteri Kokundeka witabye Imana abinyujije ku rukuta rwa Facebook rwe kuwa 16 Nzeri 2018.

N’ubwo Dr. Nyanzi ashinjwa ibi birego, we avuga ko ibyo yanditse asanga nta kibazo kibirimo kuko we yandika inyandiko zigaragaza akababaro k’abatuye Uganda. Yavuze ko yiteguye kuburana.

Yakomeje avuga ko inyandiko aheruka kunyuza kuri Facebook ye idakubiyemo ibinyoma no gusebanya nk’uko benshi babyibwira, ahubwo ko icyaba cyiza ari uko na Perezida Museveni yajya mu rukiko akabimuhamiriza imbere niba abona ko yamusebeje.

Ati” Ndi umwanditsi unenga Leta mu nyandiko zitandukanye. Izi nyandiko ziba zigamije kugaragaza akababaro k’Abagande. Niba Perezida abona naramusebeje azaze mu rukiko arebe ko hari isoni binteye.”

Nyanzi yamenyesheje umucamanza ko uburenganzira ahawe bwo kuburana ari hanze ntabwo ashaka. Ati” Sinkeneye kuburana ndi hanze. Ndaza kuguma muri Luzira nigisha bariya bagore uko bandika kuri Facebook.”

Chimpreports dukesha iyi nkuru yanditse ko Dr. Stella Nyanzi yahise asubizwa muri gereza ya Luzira.

Uyu mugore akomeje kugaragaza ko ibyo yakoze nta ngoma yateye icumu kandi ko atatinya no kubisubiriramo imbere y’ubutabera.

Dr. Stella Nyanzi yanze uburenganzira bwo kuburanishirizwa hanze ya gereza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger