AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Usengimana Faustin ari mu biganiro n’indi kipe yo muri Zambia

Myugariro Usengimana Faustin wamenyekanye mu ikipe ya Rayon Sports akaza no kwerekeza muri APR FC aho atigeze agirira amahirwe, ubu yari amaze iminsi akinira ikipe ya Buildcon ndetse yanafashije kubona itike yo kuzahagararira Zambia mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.

Usengimana Faustin wari umaze iminsi akina mu ikipe ya Buildcon yo muri Zambia, ubu ari mu biganiro n’indi kipe ya Nkana Fc ashobora guhita yerekezamo mu minsi mike iri imbere

Faustin uri mu Rwanda muri iyi minsi, yatangaje ko ari mu biruhuko muri iyi minsi, ariko akaba yaragiranye ibiganiro n’ikipe ya Nkana FC izwi cyane muri kiriya gihugu, aho biramutse bikunze yahita ayerekezamo.

Buildcon Faustin asanzwe akinamo

“Nari naje mu kiruhuko mpita nza no kwirebera umukino wa Rayon Sports, Shampiyona yangendekeye neza ubu ndi gutegura CAF Confederation Cup, ariko hari ikipe ya Nkana Fc yanganirije nyuma y’aho twakinnye nabo umutoza wabo aranyishimira ndetse aranamvugisha, ambaza ku masezerano mfite, bambwira ko bazavugana n’ikipe yanjye”

Faustin Usengimana aramutse ibiganiro bikunze akerekeza muri iriya kipe, ashobora kuhahurira n’undi myugariro wa Rayon Sports bakinanaga muri Rayon Sports nawe ushobora kuzerekezayo nyuma yo gusoza umwaka w’imikino mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger