AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

USA: Trump yakiriye imfungwa zarekuwe na Korea ya Ruguru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yakiriye imfungwa eshatu ziheruka kurekurwa na Korea ya ruguru nyuma y’uruzinduko rw ‘umunyabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo yagiriye muri Korea ya Ruguru.

Perezida Trump ajya kwakira izi mfungwa zarekuwe ku kibuga cy’indege za gisirikare Andrews Air Force Base, yabwiye abanyamakuru ko Kim Hak-song, Tony Kim na Kim Dong-chul ari “abantu b’igitangaza”; yongereyeho ko byari bikwiye ko abafasha kugirango  bapfungurwe.

Aba bagabo barekuwe babiri muri bo bigisha muri  Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ya Pyongyang (kaminuza ya gikirisitu)  muri Korea ya ruguru, uwa gatatu nawe ni umuvugabutumwa/umupasitori ,bari baratawe muri yombi muri Gicurasi 2017 bashinjwa ibikorwa bibangamira ubutegetsi, mu gihe Kim Dong Chul we yafunzwe mu 2015 ashinjwa ubutasi. Aba bagabo barekuwe nyuma y’uruzinduko rwa Mike Pompeo wari waragiye mu rwego rwo gutegura inama iteganyijwe hagati ya Donald Trump na Perezida wa  Korea ya ruguru Kim Jong-un.

Igitangaje kuri uru rugendo  rwamaze amasaa 13 umunyabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo n’uko ajya guhaguruka muri Amerika  mu by’ukuri atari azineza abayobozi bo  muri Koreya ya Ruguru yari agiye  guhura nabo.

Ibi bibaye mugihe Koreya ya Ruguru  ikomeje gukora ibishoboka byose ngo inoze umubano n’amahanga, nyuma yaho  Kim Jong un ahuriye na Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo bakagirana ibiganiro byasize hafashwe ingamba nyinshi zirimo no guhuza amasaha (time zone).

Umunyabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un
Mike Pompeo na Perezida Kim Jong-un bari mu biganiro
Kim hak Song, kim Dong Chul na Tony Kim
Trump n’umufasha we Melania Trump bagiye kwakira abanyamerika batatu barekuwe na Korea ya Ruguru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger