AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

USA: Senateri Mike Enzi wari inshuti y’u Rwanda yitabye Imana

Mike Enzi wahoze ari Senateri uhagarariye Leta ya Wyoming muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye ku myaka 77.

Enzi yari amaze iminsi mu bitaro nyuma y’impanuka yakoze ku wa Gatanu atwaye igare, akavunika ijosi n’imbavu.

Yabonywe n’abantu aryamye iruhande rw’igare, atumva. Mu iperereza Polisi ivuga ko nta makuru irabona ko hari umuntu wagize uruhare muri iyo mpanuka yabereye hafi y’urugo rwe mu Mujyi wa Gillette.

Enzi yabaye senateri kuva mu 1996, akaba umwe mu bagize ishyaka ry’aba-Republicains.

Mu 2019 yaje gutangaza ko adakeneye manda ya gatanu, avuga ko akeneye kuba hafi y’umuryango we.

Muri uyu mwaka yasimbuwe na Senateri Cynthia Lummis.

Enzi yatangiye politiki ku myaka 30, aba Meya w’umujyi wa Gillette, mu 1986 aba umudepite muri Leta ya Wyoming, mu 1986 aba senateri muri iyo leta mbere yo kuzamuka akagera ku rwego rw’igihugu cyose.

Mu gihe cye nka senateri yari umwe mu bakunda gusura u Rwanda, mu gihe giheruka ni mu myaka ya 2016, 2017, 2018 na 2019.

Muri Gashyantare 2019 ubwo yari mu Rwanda yitabiriye isengesho hamwe na Perezida Kagame na Jeannette Kagame, ryiswe “Codel Prayer Breakfast”.

Ryahurije hamwe abayobozi bakuru b’igihugu n’itsinda ry’abagize Inteko Ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika, bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Iryo tsinda ryari riyobowe na Senateri James Inhofe uhagarariye Leta ya Oklahoma, rikabamo Senateri Mike Enzi, Senateri John Boozman uhagarariye Arkansas na ba depite Greg Gianforte na Mike Kelly.

Enzi yavutse ku wa 1 Gashyantare 1944, mu gace ka Bremerton muri Washington. Umuryango we waje kwimukira mu gace ka Thermopolis muri Leta ya Wyoming


Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger