AmakuruAmakuru ashushyeCover Story

USA haravugwa ‘Impeachment’ / ‘ kweguza’ Perezida Donald Trump, ubundi bikorwa gute ?

Mu busanzwe imvugo  ‘Impeachment’’ isobanuye kuvana umuntu mu biro, cyangwa se kumwirukana nyuma yo guhamwa n’ibyaha.

Ubungubu  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari kuvugwa ko iki gikorwa gishobora gukorwa Perezida Trump akaba yasohorwa muri White House.

Itegeko Nshinga riha uburengazira Inteko Ishinga amategeko y’ Amerika  uburenganzira bwo  kuba yavanaho Perezida manda ye itarangiye.

Inteko Nshinga amategeko umutwe wa Sena, uyobora urubanza ku byaha biregwa Perezida cyangwa undi muyobozi ukomeye, nyuma bagatora ko akurwaho cyangwa se agumaho ari nabyo bri gukorwa muri Amerika muri iyi minsi.

Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rivuga ko Perezida ashobora kuvanwaho mu gihe ahamwe n’icyaha cyo kugambanira igihugu, kurya ruswa, cyangwa ibindi byaha bikomeye.

Umwanzuro wo kweguzwa wigwaho bwa mbere mu Nteko Nshinga amategeko umutwe w’abadepite. Mu ma komite atandatu, agakomeza gukora iperereza ku byaha Perezida aregwa.

Umuyobozi w’umutwe w’abadepite agomba kohereza umwanzuro muri komite ishinzwe amategeko mu mutwe w’abadepite (cyangwa se indi komite yihariye) ngo bige neza kuri uwo mwanzuro barebe niba wakoherezwa mu Nteko Nshinga amategeko umutwe w’abadepite na none ngo utorwe, n’igihe wakohererezwa.Ubwiganze bw’iyo komite bugomba kwemera uwo mwanzuro.

Iyo uwo mwanzuro umaze kwemezwa na komite ishinzwe iby’amategeko, hakurikiraho kuwutora nk’abadepite muri rusange. Iyo ubwiganze bw’abitabiriye butoreye iryo itegeko ryo kweguzwa, aho Perezida aba yegujwe. Hakurikiraho ko bijyanwa muri Sena ahabera urubanza rwanzurirwamo niba koko Perezida yarakoze ibyaha ashinjwa. Amategeko y’uburyo urubanza ruri bugende, yishyirirwaho na Sena ubwayo.

Muri urwo rubanza abadepite bamwe baba abashinjacyaha nk’uko biba bimeze mu rubanza mpanabyaha, bakagaragaza ibimenyetso bishinja Perezida. Perezida nawe aba afite umwunganira ari nawe uba umuhagarariye murubanza.

Abasenateri bakurikirana urubanza bumva n’ibimenyetso byatanzwe, ndetse bakanumva icyo buri ruhande rusaba, ubundi bakajya mu mwiherero. Mu mwiherero, aba senateri batora niba perezida ahamwa n’ibyaha aregwa cyangwa se ari umwere. Bisaba bibiri bya gatatu by’amajwi kugirango sena ifate umwanzuro.

Iyo Perezida ahamwe n’icyaha ahita yeguzwa visi perezida agahita amusimbura. Uru rubanza ntago rujuririrwa. Kugeza ubu Abaperezida babiri  ba Amerika – Andrew Johnson mu 1868 na Bill Clinton mu 1998 – ni bo bamaze kweguzwa mu mateka y’Amerika, ariko nta n’umwe muri bo wahise akurwa ku butegetsi.

Richard M. Nixon uyu niwe mu peresida wa America wiyeguje gusa icyabimuteye nuko yabonaga ashobora kweguzwa(impeachment) we yahisemo guhita yegura mbere yuko biba muri 1974 yirinda ko yakweguzwa.

Ubu Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ishyaka ry’abademokarate ryatangije iperereza ku mugaragaro rigamije kweguza Perezida Donald Trump ku birego byuko yokeje igitutu igihugu cy’amahanga ngo kibangamire uwo bahanganye muri politike.

Perezida Trump ahakana ko hari ikibi yakoze ndetse yavuze ko iryo perereza rigamije kumwibasira; Nancy Pelosi, umunyapolitike wa mbere ukomeye wo mu ishyaka ry’abademokarate, yavuze ko Bwana Trump “agomba kubiryozwa”.

Abanenga Bwana Trump bamushinja gukoresha ububasha bwe nka Perezida mu gutera ubwoba Ukraine ngo icukumbure amakuru yahindanya uwo bahanganye muri politike, Joe Biden.

Bivugwa ko umuntu washyize hanze amakuru y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yaba yaramennye amabanga y’igihugu, byamenyekanye ko ari umukozi w’Urwego rushinzwe ubutasi, CIA.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko uwo mukozi utatangajwe izina yahoze anakora mu biro bya Perezida wa Amerika.

Mbere y’uko Trump atangira gukorerwaho iperereza hari hamaze iminsi  hagiye hanze amakuru avuga ko Perezida Trump yagiranye ikiganiro kuri telefone n’uwa Ukraine, bakajya umugambi wo kwandagaza Joe Biden , umudemokarate uri kwiyamamaza ngo azahagararire ishyaka mu matora ya Perezida umwaka utaha.

Ibyatangajwe bivuga ko Trump na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky baganiriye ku buryo bakora iperereza ku bikorwa bya sosiyete yo muri Ukraine umuhungu wa Biden abereye umwe mu bayobozi, bakareba ibyaha byakozwemo.

Byarakaje abademokarate cyane ndetse Inteko Ishinga Ametegeko Umutwe w’abadepite batora bemeza ko hatangira iperereza riganisha ku ngingo ishobora kweguza Trump kubwo kumena amabanga y’igihugu.

Biramutse bigaragaye ko ikiganiro cya Trump na Zelensky gikubiyemo ibyaha, bishobora gutuma inteko ishinga amategeko itangiza ingingo yo kumweguza. Icyakora kumweguza biragoye kuko abademokarate bafite ubwiganze mu badepite, mu gihe ishyaka rya Trump rifite ubwiganze muri sena kandi ariyo ifata umwanzuro wa nyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger