AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

USA: Abamaze kwandura coronavirus bageze ku bihumbi 400 000

Leta zunze ubumwe za Amerika ubu nicyo gihugu kiri ku Isonga ry’ibihugu bitandukanye ku Isi byibasiwe n’icyorezo cya coronavirus gihangayikishije Isi.

Ni nyuma y’uko Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata, muri Amerika Coronavirus yahitanye abagera ku 1736. akaba ari bo bantu benshi bishwe n’iyi ndwara ku munsi mu gihugu kimwe ku Isi.

Nk’uko bitangazwa na Kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins, ibi byatumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iyi ndwara muri Amerika uzamuka ugera ku 12,857.

Iyi mibare y’abapfuye ku munsi w’ejo iri hejuru cyane ikaba yaravanyeho iyari yatangajwe ku itariki ya 04 Mata ingana na 1,344.

Mu gihe ku isi yose habarurwa abasaga Miliyoni 1.4 banduye Coronavirus muri Amerika honyine habarwa abasaga 400 000, nk’uko BBC yabitangaje.

Umubare munini w’abapfuye watangajwe muri leta ya New York yibasiwe cyane n’iki cyorezo. Ku munsi w’ejo gusa habaruwe abagera kuri 731.

Guverineri w’iyi Leta Andrew Cuomo yavuze ko bigaragarako iki cyorezo kigenda kigenza make kuko umubare w’abajya mu bitaro by’indembe ugenda ugabanuka.

Asaba abaturage be kuguma mu ngo zabo no kutajya ahari abantu benshi. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri perezida Donald Trump yavuze ko Amerika igana ku igabanuka ry’izi mfu dore ko itsinda ryashyiriweho kurwanya iki cyorezo ryateganyaga ko kizica abasaga 240 000 Iyi tariki ya 7 Mata kandi ikaba ari na wo munsi ku isi hapfuye abantu benshi kuko hapfuye abagera ku 7380.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger