AmakuruAmakuru ashushye

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwataye muri yombi umuyobozi w’Akarere ka nyaruguru n’umuyobozi ushinzwe Amashami

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, yatangaje ko yataye muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, n’umuyobozi ushinzwe Amashami(Division Manager).

Umuvugizi wa RIB muri aka karere  yavuze ko aba bayobozi bakuriranyweho   ibyaha byo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira Ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano. Bakurikiranyweho  kandi gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.

Bamaze gutabwa muri yombi, bahise bacumbikirwa kuri Sitasiyo ya RIB ikorera mu murenge wa Kibeho kugirango iperereza rikomeze.

Ingingo ya 188 mu itegeko rigenga amasoko ya leta ivuga ko uhamijwe ibyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo ya cumi, rivugako ko umuntu uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger