Amakuru ashushyeUbukungu

Urutonde rw’abakomeye ku Isi bazitabira umuhango wo kwita izina abana b’ingagi

Mu gihe gito u Rwanda rumaze rusinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo kwamamaza u Rwanda ‘Visit Rwanda’, abakomeye ku Isi bazitabira umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 23 ndetse hakazaba harimo n’abakanyujijeho muri Arsenal iri ku mwanya wa 9 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’ubwongereza.

Uyu ni umuhango ubura amasaha make ngo ubere mu karere ka Musanze mu Kinigi hafi ya pariki y’ibirunga icumbikiye ingagi zikomeje kwiyongera ndetse zikaba zinakurura ba mukerarugendo umunsi ku wundi.

Nkuko Ikigo cy’Igihugu gishinze Iterambere (RDB) kibitangaza, umuhango wo Kwita Izina ingagi uzitabirwa n’abashyitsi bakomeye bazanita amazina. Barimo umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi nka Akon uraba ageze mu Rwanda ku nshuro ya 2.

Dore bamwe mu bazaba bari muri uyu muhango uzaba ku wa Gatanu tariki ya 07 Nzeli

Igikomangoma Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami: Uyu akunda ubukerarugendo no kwita ku bidukikije.

Dr. Noeline Raondry Rakotoarisa: Umuyobozi wa gahunda yo kubaka ubushobozi n’ubufatanye mu Ishami rya Loni rishinzwe, uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

Madame Graca Machel: Yahoze ari umugore wa Nelson Mandela nyuma aba umugore wa Perezida wa Mozambique, Samora Machel. Ni impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore n’abana.

Aliaume Damala Badara Akon Thiam: Uyu yamenyekanye cyane nka ‘Akon’, ni umuririmbyi wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umwanditsi w’indirimbo, umucuruzi, akaba akomoka muri Senegal.

Samba Bathily: Ni Umuyobozi Mukuru wa Solekta International akaba n’umwe mu bakoze umushinga Akon Lighting Africa wo gucanira Afurika afatanyije na Akon na Thione Niang.

Alexandra Virina Scott: Umwongerezakazi wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wamenyekanye cyane akina ku ruhande rw’iburyo inyuma mu ikipe ya Arsenal y’abagore. Yagaragaye inshuro 140 mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ndetse ahagararira ubwami bw’u Bwongereza mu mikino Olimpiki ya 2012 yabereye i Londres.

Laureano Bisan Etamé-Mayer: Yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Cameroun. Yakiniye ikipe y’igihugu ku ruhande rw’iburyo inyuma ndetse no muri Arsenal FC. Ni umwe mu bakinnyi bamaze imikino 49 badatsinzwe ‘Invincibles’.

Strive Masiyiwa: Ni rwiyemezamirimo wo muri Zimbabwe akaba n’umugiraneza. Ni we washinze akaba n’umuyobozi mukuru w’ibigo by’itumanaho mpuzamahanga n’itangazamakuru ari byo ‘Econet Wireless na Econet Media’.

Adrian Gardiner: Ni Umunyafurika y’Epfo washinze akaba anayobora Mantis, imenyerewe cyane mu bijyanye n’amahoteli, hirya no hino ku Isi cyane cyane muri Afurika.

Michael O’Brien-Onyeka: Ni umuyobozi Mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Thomas Krulis: Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Ibigo bikomeye by’Ubucuruzi ku Isi (YPO) akaba n’Umuyobozi wa Loto Investments.

Hong Liang & Xinyu Zhang: Iri tsinda ryamamaye kubera ikiganiro cy’ubukerarugendo kinyura kuri murandasi cyitwa ‘Lu Xing’ (Ku muhanda) rikora.

Hugh Fernley-Whittingstall: Visi Perezida w’Umuryango udaharanira inyungu wa Flora & Fauna International. Ni Umunyamakuru ukomeye mu Bwongereza, Umwanditsi ku mafunguro ndetse anakora Ubukangurambaga ku bidukikije.

Peter Riedel: Ni Perezida akaba n’Ushinzwe Ibikorwa muri Rhode Schwarz International, Sosiyete ikora ikanacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Alexa Gray: Ahagarariye Umuryango wa Gordon and Patricia Gray Animal Welfare Foundation. Uhuza abitanga mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima yibanda ku miryango ikorera muri Canada.

Michael Wale: Umuyobozi wa Kerzner International Limited, itanga serivisi zijyanye n’iby’amahoteli.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman

Dr. Olusegun Obasanjo: Yahoze ari Perezida wa Nigeria kuva mu 1999 kugeza mu 2007.

Theo Kgosinkwe & Nhlanhla Nciza: Abahanzi babarizwa mu Itsinda rizwi nka Mafikizolo. Bamaze gutwara igihembo cy’Itsinda ryiza ry’umwaka muri Afurika y’Epfo (South African Music Award) inshuro eshatu.

Rao Hongwei: Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger