Amakuru ashushyeImyidagaduro

Urutonde ntakuka rw’abahanzi bazafatanya na Runtown mu gitaramo i Kigali

Umuhanzi ukunzwe muri Afurika ‘Runtown’ ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba tariki 23 nzeri 2017 muri Parikingi ya Stade amahoro, kugeza ubu urutonde ntakuka rw’abahanzi bazafatanya n’iki gihangange mu muziki rwamaze kujya ahagaragara.

Ni igitaramo cyiswe #KigaliRuntownExperience, uyu muhanzi azahuriramo n’umuhanzikazi w’umugande Sheebah Karungi, Allan Toniks, Latinum, J-Watts, Pine Avenue 5 , Eth & Babanla ,Itsinda rya Active , Charly na Nina  ndetse na Bruce Melodie .

Kizabera muri Parikingi ya Stade amahoro i Remera aho ahagana saa cyenda z’amanywa abantu bazaba bemerewe kwinjira muriki gitaramo kizarangira mu masha ya saa tanu z’ijoro hatabayeho impinduka.

Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 5,000 ku myanya isanzwe, 10,000 Vip, 25,000 Vvip ndetse na 400, 000 ku bantu 20 bashobora kuzihuza bakagura ameza.

Runtown [Douglas Jack Agu ] agiye kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere gusa siwe wa mbere mu bahanzi bakomoka muri Nijeriya uzaba akandagiye kubutaka bw’u Rwanda cyane ko abandi bahanzi bakomeye muriki gihugu nka P-square,Davido ,Mr flavour, Wizkid , Mr Eazi ndetse n’abandi bamaze kuhagera.

Uyu muhanzi  w’imyaka 28  ugiye kuza mu Rwanda, ni umuhanzi,atunganya indirimbo  akaba n’umwanditsi wazo wabigize umwuga,  yatangiye ibikorwa bya Muzika muri 2007 akaba aririmba injyana ziganjemo Reggae,R&B na Hip Hop.

Yinjiye mu mitwe ya benshi ubwo yakoraga indirimbo yise Bend Down Pause yahuriyemo na Wizkid biza guhumira ku mirari mu ndirimbo ye yise ‘Mad over you’ yaje ishimangira ko ari umuhanzi w’igihangange kandi ufite impano yihariye.

Kurubu afite indirimbo zigezweho zirimo iyitwa for life aheruka gushyira ahagaragara ndetse n’iyitwa Pain killer , nayo iri muziri gutuma agaruka cyane mu matwi y’abakunzi b’umuziki by’umwihariko abakunda ibihangano by’abahanzi bo muri Afurika.

Agiye kuza mu Rwanda ku bufatanye na Kompanyi yitwa iFactory Africa ikorera muri Uganda  gusa ikaba ifite gahunda yo gutangira gukorera no mu Rwanda mu minsi ir’imbere, nyuma y’iki gitaramo kizabera I Kigali , ibi bitaramo byo kuzenguruka umugabane wa Africa bya Runtown bizakomereza muri Uganda we n’ikipe imufasha mu bya muzika bahave bakomereza Kenya ndetse no mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya .

Iyi kompanyi ya iFactory igiye kuzana aba bahanzi  , ifite amashami atandukanye ku isi yose, iri  mu bihugu  bitandukanye birimo Ubwongereza , Nigeria , Rwanda ndetse no muri Uganda ifite icyicaro. yagiye ikorana n’abahanzi bakomeye barimo nka Dbanji, Patoranking, Banky W , Runtown , Skales, Shadyboy ndetse n’abandi benshi.

runtown

Yanditswe na Theogene Uwiduhaye/Teradig News

Twitter
WhatsApp
FbMessenger