AmakuruUrwenyaUtuntu Nutundi

Urukundo uyu mugabo yagaragarije ubugari rwatumye asabirwa ishimwe riturutse kwa Perezida

Umugabo w’i Nairobi mu gihugu cya Kenya yahisemo guhungisha ubugari ubwo abandi bacuruzi barwanaga no kurokora ibicuruzwa bifite agaciro, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Nairobi bwari bubagabyeho umukwabu ugamije guca ubucuruzi bw’akajagari.

Amafoto yafashwe na Evans Habil usanzwe uri umunyamakuru wa Dail Nation nyuma agatangira gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga  agaragaza uyu mugabo utamenyekanye amazina yirukankana umutsima ku mutwe.

Ibi byatumye uyu mugabo ahita yamamara mu gihugu cya Kenya ndetse no hanze yacyo aho yahise ahabwa akazina ka Ugali Man=Umugabo w’ubugari.

Urukundo uyu mugabo akunda ubugari rwatumye Abanya Kenya bamusabira guhabwa ishimwe nk’iryo perezida Uhuru Kenyatta yahaye uwitwa Martin Kimotho wigeze kuzindukana asasashe k’impungure ajya gutora umukuru w’igihugu.

N’ubwo abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ibi ariko, itegeko rigenga impeta n’amashimwe biturutse ku mukuru w’igihugu muri Kenya rivuga ko ishimwe riturutse kuri perezida rigomba guhabwa umuntu wakoze igikorwa cy’ubutwari.

Ngaho da!
Ati aho gusiga ubugari bwanjye nabura imfura yanjye!
Ugali Man ni ko kabyiniro uyu mugabo yahawe.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger