AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko gusebya no gushushanya Perezida w’u Rwanda bikomeza kuba icyaha

Urukiko rw’ikirenga rwo mu Rwanda rwategetse ko gushushanya Perezida w’u Rwanda bikomeza kuba icyaha gihanishwa igifungo ndetse hakiyongeraho gucibwa amande ku muntu wese wahamwe n’icyo cyaha.

BBC yanditse ko nubwo hafashwe uyu mwanzuro, hari abaregeye urukiko bavuga ko iki cyemezo kizabongamira ubwisanzure bw’Itangazamakuru.

Kuri iki cyemezo, urukiko rwatanze impamvu z’uko Perezida w’u Rwanda ari ‘umuntu ukomeye ufite inshingano nyinshi’.

Mu gitabo gishya cy’ibyaha n’ibihano mu Rwanda ingingo ya 233 na 236 zivuga ko “gukoza isoni abayobozi b’igihugu, gutukana cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika” ari ibyaha bihanwa.

Izi ngingo zihanisha igifungo kiri hagati cy’imyaka ibiri n’irindwi n’ihazabu irenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ‘uwasebya’ cyangwa agashushanya (cartoon) Perezida w’u Rwanda n’abandi bategetsi bakuru.

Uyu munsi urukiko rwanzuye ko ku bandi bategetsi n’abashinzwe umutekano ibi bitagomba gufatwa nk’ibyaha bihanishwa igifungo.

Umunyamategeko Me Richard Mugisha yaregeye ubucamanza ngo buvaneho izi ngingo kuko zinyuranyije n’ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga iha buri wese ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Mu kirego cya Me Mugisha, avuga ko ziriya ngingo zibangamira uburenganzira bw’itangazamakuru bwo gukora mu bwisanzure.

Yakomeje avuga ko amakosa y’umwuga mu itangazamakuru mu Rwanda hari inzego z’abanyamakuru zishinzwe kuyakurikirana bityo adakwiye gukurikiranwa nk’ibyaha.

Mu iburanisha, uwunganira Leta yari yatangaje ko izi ngingo zidakwiye kuva mu byaha bihanwa kuko nta kigaragaza ko zibangamiye ubwisanzure bw’intangazamakuru cyangwa ubw’abantu mu gutanga ibitekerezo.

Re Richard avuga ko iki cyemezo kizabongamira ubwisanzure bw’Itangazamakuru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger