AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Urukiko rwategetse ko Dr Francis wa GoodRich yongera gufungwa

Ejo kuwa Kabili taliki ya 8 Ukwakira 2019, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr Habumugisha Francis wa GoodRich Tv yongera gufungwa, nyuma y’aho yari yarekuwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuwa 23 Nzeri 2019.

Umwanzuro wo kurekurwa kwe, ntiwanyuze Ubushinjacyha, bituma butanga ikirego cy’ubujurire mu rukiko rwisumbuye.

Urukiko rwisumbuye rwemeje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro, ko hari impamvu zikomeye zituma Dr Habumugisha akekwaho ibyaha byo Gukubita, Gutukana mu ruhame no Kwangiza ikintu cy’undi, bityo ko Dr Habumugisha afungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi.

Iby’ uru rubanza byamenyekanye cyane ubwo Diane Kamali uvuga ko yakubiswe na Dr Francis Habumugisha yandikaga kuri Twitter amenyesha Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ko yakubiswe n’ uyu munyemari ntahanwe akibaza niba abafite amafaranga ari ntakorwaho.

Urukiko rw’ ibanze rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko Dr Francis akurikiranwa adafunze rubishingiye ku kuba yaratanze abishingizi bazwi, no kuba igihe cyose ubugenzacyaha bwamukeneraga bwaramuhamagaraga kuri telefone akijyana.

Ubushinjacyaha bwajuririje iki cyemezo buvuga ko impungenge bwagaragaje zo gutoroka ubutabera, gusibanganya ibimenyetso no gutera ubwoba abatangabuhamya zitakurwaho no kuba afite abishingizi.

Dr Habumugisha asaba Urukiko ko yafungurwa by’agateganyo kuko ari umuntu uzwi kandi ufitiye abaturage akamaro, ko akoresha abakozi 380, ko afunzwe haba hafunzwe imiryango 380.

Mé ldahemuka Tharcisse umwunganira avuga ko nta byagezweho bihagije bituma Dr Habumugisha afungwa by’agateganyo, avuga ko nta kwivuguruza kwabayeho kuko nta gikorwa cyo gukubita cyabayeho ndetse ko n’Ubushinjacyaha bugaragaza ko dosiye ikiri mu iperereza ndetse amashusho atagaragaza igikorwa cyo gukubita, kandi ko atigeze yemera ibikorwa byo gukubita ndetse ko na video itagaragara neza, bityo ko nta byagezweho bihagije bituma akekwaho ibyaha byavuzwe.

Umwanzuro wasomwe n’urukiko rwisumbuye kuri uyu wa Kabiri, wemeje ko Ubujurire bw’Ubushinjacyaha kuri Dr Habumugisha Francis bufite ishingiro, rwemeza ko akurikiranywa afunzwe, bityo agomba guhita afatwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger