AmakuruAmakuru ashushyeCover Story

Urukiko rwanzuye ko urubanza rw’abahoze ari abayobozi ba FDLR rusubikwa

Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019, urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwatangiye kuburanisha abahoze ari abayobozi ba FDLR ari bo Nkaka Ignace wari uzwi nka La Forge Bazeye wari umuvugizi w’uyu mutwe w’iterabwoba na Nsekanabo Jean Pierre wari ushinzwe iperereza uzwi nka Abega ku byaha baregwa.

Mu byaha baregwa harimo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa by’umutwe wa FDLR nk’umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda, kugambana no gushishikariza abandi kujya mu mutwe w’iterabwoba, kugirana umubano na leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara, kurema umutwe w’ingabo mu buryo butemewe n’ibindi.

Aba bombi babanje gufungwa by’agateganyo umwaka ushize nyuma y’uko bafashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mupaka wa Bunagana ubwo bari baturutse muri Uganda mu nama yari yabahuje n’ubuyobozi bwa Uganda n’abahagarariye ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda riyobowe na Kayumba Nyamwasa, inama yaganiriwemo imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ku isaha ya saa tatu zuzuye nibwo Nsekanabo na Nkaka bagejejwe mu cyumba cy’urukiko mu mpuzankano isanzwe iranga imfungwa n’abagororwa mu Rwanda. Nyuma y’iminota 10 urubanza rutangira aba bombi basomerwa ibyaha baregwa.

Ni urubanza rwatangiye abunganira aba bombi aribo Me Dukeshimana Beatha wunganira Nsekanabo na Me Munyendatwa Nkuba Milton wunganira Nkaka babuze mu cyumba cy’urukiko bituma Perezida w’inteko y’abacamanza baburanisha aba bombi asaba ko habaho umwanya wo kubahamagara kugira ngo rumenye niba baraboneka nuko urubanza ruba ruhagaze ho gato ngo aba bunganizi babanze bahagere.

Saa tatu n’iminota mirongo itatu n’itanu (9:35’) Me Munyandatwa Nkuba wunganira Nkaka yahise yinjira mu cyumba cy’urukiko asobanura ko yakerejwe no kubanza gutega imodoka kuko iye yari yagize ikibazo naho Me Dukeshimana we akaba yari yaranditse tariki ya 09 Ugushyingo asaba ko yakurwaho inshingano zo kunganira Nsekanabo.

Mu mpamvu yagaragaje asaba gukurirwaho izi nshingano harimo ko yaburaniye Nsekanabo mu byiciro bibanza ariko aho imiterere dosiye ye igeze n’uburemere ifite bikaba bitamwemerera gukoresha umutimanama bityo asaba ko yasimbuzwa undi.

Nsekanabo yahise asaba ko kuva yari yaramuhawe akaba atagishaka kumufasha byaba byiza ahawe undi gusa yahise anagaragaza imbogamizi y’uko nta dosiye y’ibyo baregwa bari babona.

Uyoboye iburanisha yahise avuga ko abakora umwuga wo kunganira abantu mu nkiko bahujwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rihuriza hamwe inzego z’ubushinjacyaha n’ubwanditsi bw’urukiko ku buryo bagomaga kuba barashykirije abaregwa dosiye zabo.

Me Nkuba Milton wunganira Nkaka yasubije ko bahujwe mu ikoranabuhanga ariko ntibahabwe ubushobozi bwo kugera kuri dosiye.

Me Nkuba yagize ati “Turasaba urukiko ko rwadufasha, twasabye guhuzwa n’ikoranabuhanga ariko dosiye ntago tubasha kuyigeraho. Dosiye iri hagati y’ubushinjacyaha n’urukiko gusa.”

Yakomeje avuga ko yanamenyesheje urugaga rw’abavoka ngo rubafashe kugera kuri dosiye mbere y’itariki y’urubanza ariko ikaba irinze igera nta kirakorwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ikibazo cya dosiye cyakemurwa n’urukiko byaba ngombwa abaregwa n’ababunganira bagahabwa dosiye zabo kuri Flash Disc bakayisomeraho.

Ku kijyanye n’umwunganizi wa Nsekanabo wivanye ku nshingano, ubushinjacyaha bwavuze ko hategerezwa urugaga rw’abavoka rukamuha undi umwunganira kuko ataburana adafite umwunganizi kandi ari uburenganzira yemererwa n’amategeko.

Uyoboye iburanisha yanzuye ko urubanza rusubikwa bitewe n’uko bataburanisha umuntu udafite umwunganira cyangwa ngo abone na dosiye y’ibyo aregwa. Yahise asaba ko ubushinjacyaha bwavugisha urugaga rw’abavoka rukagena undi mwunganizi uzunganira Nsekanabo. Urubanza ruzakomeza tariki ya 30 Mutarama 2020 saa mbili za mu gitondo.

Urubanza rwa Nsekanabo Jean Pierre na Nkaka Ignace bahoze ari abayobozi ba FDLR rwimuriwe tariki ya 30 Mutarama 2020

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger