AmakuruImyidagaduro

Urujijo kuri shene ya Youtube ya Bruce Melodie bivugwa ko yibwe

Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Bruce Melodie yibwe shene ya Youtube ( Youtube Channel) yifashishaga  mukumenyekanisha ibihangano bye nanubu ngo ataramenya umuntu waba yaribye iyi konti ye.

Mu cyumweru gishize ni bwo umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin yabwiye Bruce Melodie ko porogaramu za Kiss Fm uyu Austin akorera zagaragaje ko Shene ye ya Youtube yibwe igahindurirwa izina ikitwa Afrimax TV ikorera kuri Youtube.

Iyi Afrimax Tv ikoraho uwitwa Bac-T ubusanzwe witwa Nkubiri Gerald,  igaragaza ko yashinzwe ku wa 11 Kamena 2018. Ikurikirwa n’abantu (Subscribers)118, 129.  Shene ya Youtube Bruce Melodie yibwe yari imaze kugira abantu bayikurikira barenga ibihumbi 43. Yari yashyizeho indirimbo ze hafi ya zose ariko zahise zisibwa zose uko zakabaye. 

Mu kiganiro Uncle Austin yagiranye na Inyarwanda TV yavuze ko amezi agiye kuba ane porogaramu za Kiss Fm zerekanye ko Shene ya Youtube ya Bruce Melodie yahinduriwe izina ikitwa Afrimax TV ikorwaho Bac-T.

“Twebwe duhuza konti z’abahanzi kuri website yacu ya Kiss FM ku buryo iyo ashyize hanze buri kintu duhita tukibona. Yaba ari indirimbo cyangwa se ikindi. Ngira ngo ni mu mezi atatu ashize ane ndumva yenda kuzura. Ni bwo twabonye konti yahinduye izina yavuye kuba Bruce Melodie yabaye Afrimax TV.”

“Njye ntabwo nari nzi ko bamwibye(Bruce Melodie). Twebwe twagize ngo byabaye babiziranyeho….Icyo gihe bari banakoze ‘interview’ ya Sparks atuka njyewe na Kiss FM …Twabonye ‘notifications’ ivuga ko konti ya Bruce Melodie yahindutse yiswe ‘Afrimax TV’.. Nawe ubwe ntabwo yari abizi.”

Bruce Melodie we avuga ko kuba Uncle Austin yarabimuganirije bitatuma yemeza neza ko koko Afrimax Tv ari Shene ye yahinduwe. . Avuga ko n’ubwo baba aribo bayitwaye atizeye ko babimwemerera.

“Ntabwo nahita nemeza we n’uko yakoze ubushakashatsi bwe arabibona ariko nta kimenyetso gifata ndabona. Ibaye ariyo nanjye nakumirwaho. Maze iminsi mpuze ntabwo nabashije kuvugana na bo kuko Uncle Austin yabimbwiye ejo bundi ubu ngubu ndacyari mu kazi”.

Tariki 25 Gicurasi 2019, Bruce Melodie aganira na City Radio yavuze ko ibivugwa ari ukuri ariko ko adashaka ko bijya mu itangazamakuru ashingiye ku kuba hari umushinga urimo amafaranga agiye gukorana na Afrimax Tv mu minsi iri imbere.

“Ndamutse mbyinjiyemo aka kanya nkatangira kubagendaho iyo project ntabwo twaba tukiyikoze. Wowe ufata urahande ( Melodie abwira umunyamakuru) rwa Uncle Austin njyewe wirinde kumvugamo.”

Bac-T ukorera  Afrimax TV mu kiganiro yagiranye na  Inyarwanda TV abajijwe kuri iki kibazo yasubije muri aya magambo

“Izo nkuru ntabwo zibaho (abisubiramo). Nshatse kuvuga ko Afrimax ni Afrimax . Kbs rwose. Ahubwo njyewe sinzi ukuntu bimeze …Ayo ni amabanga y’akazi ariko uko biri kose ntabwo ari iya Bruce Melodie.”

“Njyewe nyitangira hariho ibihumbi 10 hari ibanga ry’akazi ntakubwira.” 

Avuga ko Afrimax TV imaze amezi ane. Mbere Bruce Melodie avuga ko yibwe iyi shene ya Youtube , uwayishakishaga  yabona ko iyo Shene ya Youtube ya Bruce Melodie yasibwe. kugeza ubu ntakuri kurajya ahagaragara kuri ibi bivugwa .

 

Bac-T iyi abajijwe kuri ibi avuga ko hari  amabanga y’akazi atavuga
Bruce Melodie, avuga ko atahamya neza ko Shene ye ya Youtube yahinduwe ikitwa Afrimax Tv
Twitter
WhatsApp
FbMessenger