AmakuruInkuru z'amahanga

Urujijo kuri Kim Jong-Un wongeye kugaragara mu ruhame yarananutse cyane (+AMAFOTO))

Nyuma yo kumara igihe kinini atagaragara muruhame  Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yongeye kugaragara gusa icyatunguye abantu benshi ni  ukubona yarananutse birushijeho.

Ibi byabaye  ku munsi mukuru wahariwe urubyiruko wizihirijwe Pyongyang mu murwa mukuru w’iki gihugu Ku itariki 28 Kanama 2021.

Ibi bije nyuma yahoo hagiye ahagaragara amafoto yashyizwe hanze n’ibiro ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru ‘Korean Central News Agency’ abantu batandukanye batunguwe no kubona uyu mukuru w’igihugu yarananutse cyane.

Ibi ababivuga babishingira ku mafoto yagaragaje Perezida Kim ari gusuhuza urubyiruko rugaragara nk’ urwishimye mu maso baseka cyane abandi barira, ariko uko yazamuye ukuboko abasuhuza umwanya wasigaye hagati y’ijosi rye n’ikora y’ishati byerekanye ko yananutse bikabije.

Nubwo bigoranye kumenya ukuri k’amakuru yo muri Korea ya Ruguru hari amakuru amwe avuga ko abaganga be bashobora kuba bari kumugabanyiriza ikibazo cy’umubyibuho ukabije, binyuze mu kumuzirika bande ku gifu cye (Anneau Gastrique) igabanya ingano y’igifu cy’umuntu ukunda kurya cyane ku buryo arya ibiryo bike akumva arahaze maze akananuka.

Gusa nanone hari andi makuru avuga ko kunanuka kwe kwatewe n’ibibazo by’ubukungu iki gihugu gifite byatewe n’icyorezo cya Covid-19, akaba ari kugabanya ibiro kugira ngo agaragaze ko yifatanyije n’abaturage be bari kwicwa n’inzara.

Umwe mu baturage baganiriye n’igitangazamakuru cya leta y’iki gihugu, avuga ko bashengurwa no kubona Perezida wabo yarananutse.

Impuguke mubyapolitike mpuzamahanga bavuga ko uku kunanuka kwa Perezida Kim, kwaba ari ukugerageza  kwereka abaturage ko yifatanyije nabo mu kibazo cy’ubukungu.

Hagati aho mu minsi ishize Ibinyamakuru binyuranye ku isi biravuga ko ubuzima bwa Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, bushobora kuba budahagaze neza hari n’ibyamubitse. Abasesenguzi bavuga ko ntakabuza azasimburwa na Kim Yo-jong mushikiwe akaba na bucura mu muryango we.

Mu Ukuboza 2019, ‘Kim Yo-jong’ yahawe inshingano zikomeye mu buyobozi bwa Koreya ya Ruguru. Ni inshingano zimuha ubushobozi nk’ubwa Visi-Perezida w’iki gihugu.

Uyu mugore ahabwa amahirwe yo gusimbura Kim Jong-un kubera ko abana babiri ba Kim Jong-un bakiri bato ku buryo batahabwa inshingano zo kuyobora ndetse n’umuvandimwe we Kim Jong-chol akaba adashishikajwe no kuba perezida.

Imyigire ya ‘Kim Yo-jong’ ntitandukanye na gato n’iya musaza we Kim Jong-un, kuko na we yigiye ku mazina atari aye kandi arindwa mu buryo bukomeye, ubwo yigaga mu ishuri ryigenga mu Mujyi wa Berne mu Busuwisi, mbere yo kugaruka muri Koreya ya Ruguru mu 2000.

Uyu ‘Kim Yo-jong’ avuga neza Igifaransa n’icyongereza, uburyo bumugira umuhanga mu mirimo ye ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un aha yari ari kumwe n’urubyiruko rw’abakoranabushake muriicyo gihugu

 

Abaturage baha ikaze Perezida Kim Jong Un mu kiganiro n’abanyamakuru

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger