AmakuruUtuntu Nutundi

Urujijo ku mupasiteri bivugwa ko yazuye umuntu wari wapfuye (+Video)

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo haravugwa inkuru y’umupasiteri witwa  Alph Lukau bivugwa ko yazuye umusore wari witabye Imana ubwo yari agejejwe mu rusengero ngo bamusezereho bwa nyuma.

Ibi byabereye mu rusengero ruri mu majyarugura y’umujyi wa Johannesburg rwitwa Alleluia Ministries International church, ibintu byatunguye abantu benshi hirya no hino muri Afurika.

Nkuko bivugwa nabonye ibi biba bavuga ko uyu musore witwa Elliot wari umaze iminsi ibiri apfuye , ngo uyu mupasteri ubwo yari atangiye kumusengera yafunguye isanduku yari irimo umurambo we atangira kumusengera mu kanya gato ngo umusore yahise ahaguruka agaruka mu Isi ya abazima.

Benshi babonye amashusho yashyizwe ku mbugankoranya mbaga ntibemera ibyabaye bavuga ko bishoboka ko ari ibintu byaba byari byapanzwe nubwo uyu mupasiteri yari azwiho gusengera ababaye bagakira, abarwayi bagakira.

Hari n’abatebya bagira bati “niba ibi ari ukuri  uyu mupasitori yadufasha akagarura Nelson Mandela, Hector Peterson, Hugh Masekela, Steve Biko n’abandi”

Ni ibintu byateje urujijo mu bantu batiyumvisha ukuntu yazura umuntu wari umaze iminsi ibiri apfuye gusa hari nabemera ko ari ibitangaza by’Imana byabaye cyane ko abo mu muryango w’umusore wari wapfuye byabatunguye cyane.

 

https://www.youtube.com/watch?v=GUEvOSTq3rE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger