AmakuruImyidagaduro

Urujijo ku hazaza ha Urban Boys ; Humble Jizzo yerekeje muri Amerika

Nyuma yaho mu minsi ishize umwe mubagize itsinda rya Urban boys akoze indirimbo atari kumwe na mugenzi we hatangiye kwibazwa byinshi ku mikorere y’iri tsinda riheruka indirimbo 2019.

Nizzo Kaboss aherutse gukora indirimbo atarikumwe na Humble Jizzo , ikaba indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Social Mulla na Peace Jollis igashyirwa kuri chanel ya Urban boys isanzwe.

Iyi ndirimbo itaragaragayemo Humble yatumye bamwe bibaza ibyahazaza hiritsinda , numbwo Humble yavuze ko ntakibazo gihari kandi ko ibikorwa by’itsinda bihari cyane nyuma baje noguhurira mu kiganiro kimwe kuri radio basobanura ibyiritsinda rita kigaragara nkuko ryahoze mu myaka ishize.

Kuri ubu Humble Jizzo washakanye n’umunyamerikakazi witwa Amy Blauman mu 2018 yamaze kwerekeza muri Amerika.

Humble Jizzo yashyize amafoto kuri Instagram ye yerekana ko yerekeje muri Amerika ku buryo ushobora kwibaza aho itsinda rya babiri risigaye
mu gihe uyu muryango wa Humble Jizzo wafata icyemezo cyo kutazagaruka mu Rwanda, ibikorwa bya Urban Boys bya bigeye ku iherezo.

Urban Boys iheruka indirimbo bari kumwe mu 2019.

Humble Jizzo yashakanye n’uyu muzungukazi nyuma yo kumarana imyaka itanu bakundana.

Manzi James yashakanye na Amy Blauman ku ya 24 Ugushyingo mu 2018. Ni ubukwe bwabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitaruye umujyi wa Rubavu, Ubu bafitanye umwana w’umukobwa bise Manzi Ariela.

Humble Jizzo yerekeje muri Amerika

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger