AmakuruUtuntu Nutundi

Uruhinja rwa mbere rwavutse hifashishijwe nyababyeyi yakuwe mu murambo

Umwana w’uruhinja w’umukobwa yavutse afite ubuzima bwiza hifashishijwe nyababyeyi yakuwe mu murambo w’umuntu.

Uyu mubyeyi w’imyaka 32 y’amavuko, yavutse nta nyababyeyi afite, nyumayo guhabwa iyo nyababyeyi hashize hafi ibyumweru bitandatu ayihawe, yatangiye kujya mu mihango. Nyuma yaho hashize amezi arindwi, yatewemo intanga zahujwe.

Nkuko igihe gisanzwe cyo gutwita  kirangiye, umwana w’uruhinja w’umukobwa upima ibiro bibiri n’inusu avuka umubyeyi we abazwe, ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize wa 2017.

Kuri iyi nshuro, uwatanze iyi nyababyeyi yari umubyeyi w’abana batatu wari ugeze mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, wapfuye azize kuva amaraso mu bwonko.

Uyu yahaye nyababyeyi yaje gutuma uru ruhinja ruvuka, yari arwaye indwara izwi nka Mayer-Rokitansky-Küster-Hauser syndrome, yibasira buri mugore umwe muri buri bagore 4500 ku isi, ituma igitsina cy’umugore na nyababyeyi bitirema neza.

Ariko intanga ze zari zimeze neza, nta kibazo zifite. Ni yo mpamvu abaganga bashoboye kumukuramo intanga ngore ze, bakazihuza n’intanga ngabo z’uwaje kuba se w’urwo ruhinja.

Uyu mugore yahawe imiti yaciye intege urwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri rwe ngo umubiri we utahava urwanya iyo nyababyeyi yatewemo ukayisohora hanze.

Dr Dani Ejzenberg wo ku bitaro bya das Clínicas by’i São Paulo, yagize ati: “Nyababyeyi za mbere zatewe zikuwe mu bantu bakiriho zabaye intambwe ndende itewe mu buvuzi, bituma abagore benshi b’ingumba bashobora kubyara hifashishijwe abatanga nyababyeyi bakwiye n’ibikoresho byo mu buvuzi bicyenewe”.

“Ariko gucyenera utanga nyababyeyi ukiriho ni imbogamizi ikomeye kuko abazitanga ni bacye cyane, bikaba bimenyerewe ko uwo muntu uyitanga aba ari uwo mu muryango we ufite ubwo bushake kandi abyemerewe n’amategeko cyangwa akaba ari umwe mu nshuti za hafi cyane”.

Dr Srdjan Saso, wo kuri Kaminuza ya Imperial College London mu Bwongereza, yavuze ko kuvuka k’urwo ruhinja ari “ibintu bishimishije cyane”. Iyi ni ntambwe ikomeye itewe mu buvuzi ku Isi

Yongeyeho ati: “Bishishikariza kuba hazakoreshwa nyababyeyi z’abandi benshi batandukanye, bikoresha ikiguzi kiri hasi kandi bituma hirindwa ibyago bituruka mu kubaga abatanga nyababyeyi baba bakiriho”.

Igikorwa cyo gutera nyababyeyi mu mubyeyi w’uru ruhinja rwavutse cyamaze amasaha 10  – cyaje gukurikirwa no kumwongerera ubushobozi bwo kuba yabyara  iki gikorwa cyabereye i São Paulo muri Brezile mu mwaka wa 2016.

Hamaze kubaho ibikorwa 39 byo gutera nyababyeyi zitanzwe n’abantu bakiriho, harimo n’ababyeyi bahaye abakobwa babo nyababyeyi, ibyo bikorwa bikaba byaravutsemo abana 11.

Ariko ibikorwa 10 byari byarabanje byo gutera nyababyeyi ikuwe mu murambo w’umuntu, hamwe ntibyagenze neza, ahandi inda zivamo.

Uyu niwe mwana wa mbere ku Isi uvutse muri ubu buryo hifashishijwe nyababyeyi yakuwe mu murambo w’umuntu.

 

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger