AmakuruIkoranabuhanga

Uruganda Samsung rwashyize hanze Terefoni ifite ubushobozi budasanzwe

Uruganda rwa Samsung rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye, rwatangaje ko rwamaze gushyira hanze terefoni nshya ifite ubushobozi burenze ubwo ubwa terefoni zose rwari rwarigeze gukora.

Iyi Terefoni izwi nka Samsung Galaxy Fold, ni iya cumi uru ruganda rumaze gusohora kuva rwatangira gukora. Samsung ivuga ko iyi terefoni ihendutse ikaba ifite ubushobozi bwo gukora nka Smartphone isanzwe cyangwa igakora nka Tablet.

Samsung Galaxy Fold yasohowe n’uruganda rwa Samsung, ngo ni yo terefoni ya mbere ifite ubushobozi buhambaye ibayeho mu mateka. Yasohotse iri kumwe n’ubundi bwoko bune bw’ama terefoni harimo Samsung S10, S10 Plus, S10E ndetse na Smartphone ya mbere ya 5G na yo yakozwe bwa mbere n’uru ruganda.

Iyi terefoni ifite agaciro k’Ama-Pounds 1500, ni ukuvuga asaga 2,000,000rwf.

Imwe mu myihariko y’iyi terefoni, ni uko ifite ikirahure kinini gituma nyirayo abasha kureba ibintu neza. Uretse kandi kuba ikora ibyo terefoni dusanzwe dutunga zikora, ifite ibuto nyir’ukuyikoresha akanda akabika terefoni isanzwe hanyuma akinjira mu zindi programmes nko kureba amavidewo cyangwa akajya mu bindi.

Iyi Terefoni kandi ifite ubushobozi bwo gukoresha Applications eshatu icyarimwe ku buryo ushobora kuyireberaho filime uganira n’inshuti ndetse unohereza emails.

Samsung Galaxy Fold, ifite kandi RAM ya Gigabytes 12, Internal Memory ya Gigabytes 512, ifite ikoranabuhanga ryo kuba yajyamo battery ebyiri icyarimwe za mAh 4,380.

Ku bijyanye na Camera, iyi terefoni ifite Camera esheshatu. Buri Camera imwe muri izi ifite Megapixels ziri hagati y’icumi(10MP) na 12.

Biteganyijwe ko iyi terefoni izagera ku isoko guhera ku wa 26 Mata.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger