Uri sure ko uwo muntu umbaza yarohamye!

Umusinzi yanyuze ku mugezi ahasanga Pasitori arimo kubatiza abakirisitu.

Akabona barabadubika mu mazi bakongera bakabakuramo, agirango ni ikintu barimo gushaka muri ayo mazi, nawe ajya ku murongo.

Pasitori amugezeho nawe amudubikamo, amuvanamo, ati “wakiriye Yesu?”, umusinzi ati wapi. Amusubizamo ati wakiriye Yesu?, umusinzi ati ashwi.

Abigize ubwa gatatu, umusinzi ati “ariko wa mugabo we, uri sure ko uwo muntu umbaza yarohamye hano, cyangwa urantesha umwanya w’ubusa?!!

Comments

comments