AmakuruInkuru z'amahanga

Undi mugore yasambanyijwe n’igikundi anicwa atwitswe

Mu mihanda y’Ubuhinde abantu benshi bongeye kugaragaza umujinya n’akababaro nyuma yo kumva inkuru nshya y’umukobwa w’imyaka 27 wafashwe ku ngufu n’abagabo benshi bakanamwica bamutwitse.

Umukobwa utavugwa izina kubera amategeko y’Ubuhinde – yavuye iwabo kuwa gatatu saa kumi n’ebyiri kuri moto ntoya izwi nka ‘scooter’ agiye kureba muganga wari wamuhaye gahunda.

Nyuma yahamagaye mukuru we amubwira ko ipine ya moto yapfumutse ariko hari umushoferi w’ikamyo uri kumufasha akaba abaye ategereje ku nyubako iri aho hafi.

Umuhate wo kongera kumuvugisha nyuma yabwo ntacyo watanze, umubiri we wagiriwe nabi kandi watwitswe wabonetse nyuma munsi y’iteme.

Ibi byabereye mu mujyi uherereye mu majyepfo y’igihugu witwa Hyderabad aho umubiri w’uyu mukobwa bawusanze munsi y’iteme nyuma y’uko abuze mu cyumweru gishize.

Gusa kugeza ubu, umuryango w’uyu mukobwa wishwe wikingiranye mu nzu ushyira icyapa ku muryango cyanditseho ngo “Nta banyapolitiki, nta tangazamakuru, nta polisi, nta bantu tutazi”.

Ubugome bukabije byakoranywe bwaciye umugongo igihugu aho urugomo no gufata abagore ku ngufu biri ku kigero cyo hejuru.

Mu cyumweru gishize gusa, ibikorwa bitanu byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa byatangajwe mu binyamakuru.

Muri ibi harimo ibyakozwe ku mwana w’imyaka itandatu wari wagiye ku ishuri “wahise yicwa anigishijwe umukandara yari yambaye”.

Abagore mu Buhinde baravuga ko nta mahitamo basigaranye uretse; kwambara bakikwiza, kudasohoka nta muntu ubaherekeje cyangwa se kuguma mu nzu.

Mu Buhinde ni ibintu bisanzwe kuba umugore yashyirwaho icyaha cyo kwihamagarira ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa gufatwa ku ngufu bitewe n’imyambarire.

Ababikorewe bamwe bashinjwa ko babaga bambaye utwambaro tugufi, amakoboyi abegereye agaragaza imiterere yabo, kuba bafite abasore bakundana no kuba bari hanze bwije cyangwa se.

Mu 2012, umunyeshuri wafashwe ku ngufu mu buryo bukabije n’abagabo benshi akanicwa yatumye leta ihita ishyiraho amategeko akomeye ahana gufata ku ngufu.

Iri tegeko ariko, mu buryo bwatangaje benshi, ntirihana umugabo ufashe ku ngufu umugore we, kereka ari munsi y’imyaka 16.

Itegeko ririho ryongereye imyaka y’igifungo ku uhamwe no gufata ku ngufu, n’igihano cy’urupfu uhamwe no gufata ku ngufu inshuro zirenze imwe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger