AmakuruAmakuru ashushye

UN yagize icyo isaba Uburusiya na Ukraine bikomeje kotsanya munsi y’ibirenge

Ishirahamwe mpuzamahanga ONU kuri uyu wa kane ryasabye Uburusiya na Ukraine gusubira ku meza y’ibiganiro byo guhagarika intambara byahagaze. Ni nyuma yo kwishima ko kuganira ari byo byatumye hakurwa abantu batari bake i Mariupol.

Umuyobozi muri ONU ushinzwe kugena imfashanyo, Martin Griffiths, yavuze ko gucogora kw’abasirikare ba Ukraine ku Barusiya bitari gukunda iyo abategetsi b’ibyo bihugu batari kuganira. Abasaba kubyubakirako kugira ibiganiro byaberaga muri Turukiya bisubire gutangira.

Turukiya yarakiriye ibiganiro hagati y’Uburusiya na Ukraine, hamwe n’ibindi hagati y’abayobozi b’imigenderanire b’ibyo bihugu, mu kwezi kwa gatatu.

Kandi perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yavuze ko yifuza gutegura umuhuro hagati ya perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin n’uwa Ukraine, Volodymyr Zelensky. Ariko Ukraine icyo yavuze ko ibyo biganiro batabyikoza mu gihe Uburusiya ubwabwo butaragaragaza ko ari ngombwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger